Siporo

Ikipe y’igihugu ikomeje imyiteguro yitegura igikombe cy’Afurika (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu ikomeje imyiteguro yitegura igikombe cy’Afurika (AMAFOTO)

Ikipe y’igihugu ya Handball ikomeje imyitozo yitegura igikombe cy’Afurika kizabera mu Misiri muri uku kwezi kwa Mutarama 2024.

Nyuma y’umwiherero wakorewe mu Magepfo i Huye, ubu iyi kipe yagarutse i Kigali aho irimo gukorera imyitozo muri Kigali Arena.

Mu bakinnyi 26 bahamagawe ubu 18 ni bo bari mu myitozo ari na bo bazakina iki gikombe cy’Afurika cya 2024.

Ni igikombe u Rwanda ruzaba rwitabiriye ku nshuro ya mbere, kizatangira tariki ya 17 kugeza 27 Mutarama 2024 i Cairo mu Misiri. U Rwanda ruri mu itsinda rimwe na Cape Verde, DR Congo na Zambia.

Biteganyijwe ko mu cyumweru gitaha ari bwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino wa Handball izahaguruka mu Rwanda yerekeza mu Misiri muri iki gikombe.

Imyitozo irakomeje
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top