Siporo

Ikipe y’igihugu yahagurukanye abakinnyi 5 yerekeza muri Tanzania mu irushanwa rya CANA ZONE 3

Ikipe y’igihugu yahagurukanye abakinnyi 5 yerekeza muri Tanzania mu irushanwa rya CANA ZONE 3

Ikipe y’Igihugu y’Umukino wo Koga yaraye ihagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yerekeza mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzaniya, aho igiye gukina Irushanwa rya CANA ZONE 3 Swimming Championship.

Abakinnyi bitabiriye iri rushanwa bakaba bazahatana mu ntera ya Metero 800 muri Pisine ndetse na 5000 mu Kiyaga.

Ni imikino igiye gukinwa ku nshuro ya yo ya karindwi (7), mu gihe u Rwanda rumaze kuyitabira inshuro enye (4) n’iyi ya gatanu (5) ruzaba rwitabiriye.

Uretse iyi mikino igiye kubera muri Tanzaniya, u Rwanda kandi rwitabiriye imikino nk’iyi yabereye mu gihugu cya Kenya mu Mwaka wa 2019.

Gusa, bitewe n’inkubiri zitandukanye z’Icyorezo cya Covid-19, yageze mu Isi mu Mwaka wa 2020, imikino nk’iyi yakinwe muri 2020 mu gihugu cya Tanzaniya na 2021 muri Uganda ntabwo Ikipe y’Igihugu yabashije kuyitabira.

Ntwabwo u Rwanda rwitabira imikino nk’iyi yabereye ahandi gusa, kuko mu Mwaka wa 2016 rwarayakiriye ibera mu Karere ka Bugesera kuri Pisine ya Hoteli La Palisse.

Ikipe y’igihugu ikaba yahagurukanye abakinnyi 5 ndetse n’umutoza wa yo, Niyomugabo Jackson.

Ishimwe Claudette: Cercle Sportif de Karongi
Maniraguha Eloi: Mako Sharks Swimming Club
Iradukunda Eric: Cercle Sportif de Karongi
Dusabe Claude: Cercle Sportif de Karongi
Neema Clemantine: Cercle Sportif de Karongi

Uretse aba bakinnyi bagiye guhatana, Bwana Bazatsinda James, Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda ‘Rwanda Swimming Federation’, na we yajyanye n’iri tsinda, aho biteganyijwe ko azahagararira Ishyirahamwe ry’Umukino wo Koga mu Rwanda mu nama izahuza abayobozi b’Amashyirahamwe agize CANA ZONE 3.

Iyi mikino izabera kuri Pisine y’Ikipe ya Gymkhana Club, iherereye mu Mujyi wa Dar es Salaam mu gihugu cya Tanzania guhera tariki ya 17 kugeza ku ya 20 Ugushyingo, 2022.

Ni imikino izitabirwa n’ibihugu 6, U Rwanda, Uganda, Burundi, Sudan, Eritrea na Tanzania izaba yakiriye iyi mikino.

Mbere yo guhaguruka babanje kuganirizwa na Girimbabazi Pamela umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wo koga mu Rwanda
Yabashyikirije ibendera rya FINA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top