Ikipe ya Mako Sharks yatangije irushanwa mu buryo butamenyerewe mu Rwanda (AMAFOTO)
Ikipe y’umukino wo koga ya Mako Sharks SC yatangije irushanwa rya “Mako Sharks Swimming League” rizakinwa mu byiciro bitatu mu rwego rwo gufasha abakinnyi kuzamura impano no kongera umubare w’amarushanwa bakina, uburyo butari bumenyerewe mu Rwanda.
Iri rushanwa ryatangiye ku Cyumweru tariki ya 26 Werurwe 2023 aho ryabereye Green Hills Academy aho n’ubundi iyi kipe isanzwe ikorera.
Nyuma y’umunsi wa mbere hateganyijwe umunsi wa kabiri uzaba muri Kamena 2023 ndetse no mu Kwakira hazaba umunsi wa 3 ari na wo wa nyuma ubundi hagateranywa amanota hakabona gutangwa imidali.
Byitezwe ko umunsi wa nyuma uzanitabirwa n’amakipe yo hanze y’u Rwanda ariko ntabwo azaba ari mu makipe ahatanira imidali kereka abyifuje akazitabira irushanwa rya 2024.
Ku munsi wa mbere w’iri rushanwa hitabiriye abakinnyi barenga 100 baturutse mu makipe y’imbere mu gihugu arimo Vision JN yo mu Karere ka Rubavu, CS Karongi, CS Kigali na Mako Sharks yariteguye.
Aba bakinnyi bahatanye mu byiciro bitandukanye bitewe n’imyaka bafite, abari munsi y’imyaka 10 kugeza ku bakuru mu nyogo zitandukanye zirimo Gukura umusomyo “Freestyle”, Koga Bunyugunyugu “Butterfly”, Koga Makeri “Breaststroke” no Koga Ngarama “Backstroke”.
Uretse abakinnyi bahatanye ku giti cyabo habayemo guhatana mu rwego rw’amakipe aho bavanga inyogo.
Umuyobozi w’ikipe ya Mako Sharks, Bazatsinda James yateguye iri rushanwa yavuze gutegura irushanwa muri ubu uburyo babibonye mu bindi bihugu byateye imbere mu mukino wo koga na bo basanga ari uburyo bwiza na bo barabukopera.
Ati "ni igitekerezo cyavuye uko ahandi bakina shampiyona, n’ahandi birakorwa si mu Rwanda gusa, turavuga byaba byiza tugize shampiyona idakinwa umunsi umwe kuko uko umwana akina imikino myinshi ni ko azamura ubumenyi bwe mu koga, turavuga ngo reka dutangize iri rushanwa mu rwego rwo kuzamura ubushobozi bw’abana mu koga."
Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wo Koga mu Rwanda “RSF”, Girimbabazi Rugabira Pamela yashimiye ikipe ya Mako Sharks yateguye iri rushanwa avuga ko n’andi makipe akwiye kuyigiraho akajya ategura amarushanwa mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino mu gihugu ndetse no ku rwego Mpuzamahanga.
Ku bafite impungenge ko harimo umwanya munini hagati y’agace ka mbere n’aka kabiri ndetse n’aka gatatu ni uko atari yo marushanwa yonyine ahari kuko n’ishyirahamwe ry’umukino wo koga mu Rwanda hari andi ryateguye ndetse “Mako Sharks Swimming League” yateguwe hagendewe ku ngengabihe ya "RSF".
Ibitekerezo