Siporo

Amakipe 2 yabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere yamenyekanye(AMAFOTO)

Amakipe 2 yabonye itike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere yamenyekanye(AMAFOTO)

Rutsiro FC ibonye itike yo gukina shampiyona y’icyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2020-2021 itsinze Vision FC kuri penaliti 7-6. Ni mu gihe na Gorilla yazamutse nyuma yo gutsinda Etoile del’Est nayo kuri penaliti 4-3.

Uyu nibwo hari hakomeje imikino ya kamarampaka yo mu cyiciro cya kabiri, yari igeze muri 1/2 ari n’aho hagombaga gusiga hamenyekanye amakipe 2 azamuka mu cyiciro cya mbere.

Saa saba hahabanje umukino wa Rutsiro na Vision. Ni umukino wabaye uyu munsi kuri Stade Regional i Nyamirambo aho muri 1/4 Rutsiro FC yari yasezereye Alpha igera muri 1/2 yahuye na Vision yageze muri 1/2 nyuma y’uko Amagaju bagombaga guhura ikuwe mu irushanwa.

Igice cya mbere cy’umukino ntabwo amakipe yombi yabashije gukabyaza umusaruro amahirwe babonye.

Ku munota wa 55, Munyurangabo Cedric yananiwe gufungura amazamu ku ruhande rwa Rutsiro FC ku mupira yinjiranye mu rubuga rw’amahina, awuteye mu izamu ushyirwa muri koruneri n’umunyezamu Gatsobe Yves.

Ku munota wa 69, Munyurangabo Cedric yacomekeye Nshimyumuremyi Olivier, ashyizeho umutwe uca ku ruhande rw’izamu.

Vision itabonye amahirwe menshi muri uyu mukino, ku munota wa 80, Hakizimana Zuber yananiwe gutsindira ikipe ye ku ishoti yateye rigakurwamo n’umunyezamu Nshuti Yves.

Rutsiro FC yashoboraga kubona igitego ku mupira wa koruneri itewe na Mukunzi Imran Aimable ku munota wa 85, ukurwamo n’umunyezamu Gatsobe Yves wawushyize muri koruneri. Umukino warangiye ari 0-0

Amakipe yombi yahise yitabaza penaliti maze Rutsiro izamuka mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda penaliti 7-6.

Dore uko penaliti zagenze

Vision FC: Irambona Fabrice (yayinjije), Kwitonda Ally (yayinjije), Nkurunziza Seth (yayinjije), Gakuru Matata (yayinjije), Cyubahiro Idarusi (yayinjije)== Byukusenge Michel (yayinjije), Ishimwe Eric (umunyezamu awukuyemo).

Rutsiro FC: Hatangimana Eric (yayinjije), Kwizera Bahati Emilien (yayinjije), Tuyishime Eric (yayinjije), Hakizimana Adolphe (yayinjije), Nshimyumuremyi Olivier (yayinjije).== Hitimana Jean Claude (yayinjije), Munyurangabo Cedric (arayinjije).

Rutsiro ikaba izazamukana n’ikipe iri butsinde hagati ya Gorilla FC na Etoile FC, akaba ari nayo azahurira ku mukino wa nyuma w’icyiciro cya kabiri.

11 ba Rutsiro FC babanjemo
11 ba Vision FC babanjemo
Ni umukino warangiye amakipe yombi nta n'imwe ibashije kureba mu izamu ry'indi
Kapiteni wa Rutsiro, Kwizera Bahati ashaka gucika abakinnyi ba Vision
Mugisha Didier wa Vision ntiyorohewe n'abakinnyi ba Rutsiro

Muri 1/4 Gorilla FC yasezereye Rwamagana City ni mu gihe Etoile del’Est yari yasezereye Interforce FC.

Uyu ni wo mukino wari witezwe na benshi bitewe n’uburyo buri kipe yari yarakaniye ishaka kuzamuka mu cyiciro cya mbere ariko yisanga ahuriye muri 1/2 imwe igomba kuvaho.

Igice cya mbere cy’umukino nta mahirwe akomeye yabonetsemo, impande zombi zagerageraje ariko abasore nka Amini Muzerwa na Gisa Egide ku ruhande rwa Etoile del’Est ntibabyaje umusaruro amahirwe make babonye.

Gorilla yasatiraga cyane binyuze cyane ku ruhande rw’iburyo rwanyuragaho Pekeyake ariko ntibaremye uburyo bwinshi byatumye ba rutahizamu barimo Rutsiro batabona imipira myinshi. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri ku munota wa 56 Lomami Andre yinjiye mu kibuga ku ruhande rwa Gorilla asimbura Kaburuta.

Etoile del’Est nayo yakoze impinduka havamo Jean Luc hinjiramo Iraguha Hadji wafashije iyi kipe cyane mu gusatira ndetse itangira no kubona amahirwe akomeye.

Ku munota wa 68 Amini Muzerwa yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ntaribi Steven arikuramo. Aya mahirwe yakurikiwe n’andi mahirwe akomeye yongeye kubona ku mupira yacomekewe na Hadji ariko na none Ntaribi Steven arawumutanga.

Gorilla FC nayo yasatiriye maze ku munota wa 74, Rutsiro atera ishoti rikomeye ariko rinyura inyuma y’izamu.

Ntaribi Steven yongeye gukora akazi gakomeye akuramo ishoti rikomeye ryatewe na Niyonkuru Aboubakar ku munota wa 89, Hadji na we yongejemo irindi rikomeye naryo arikuramo. Umukino warangiye ari 0-0.

Byahise biba ngombwa ko hitabazwa penaliti maze Gorilla ihita izamuka mu cyiciro cya mbere itsinze penaliti 4-3.

Dore uko penaliti zinjiye

Gorilla FC: Sindambiwe Protais (yayinjije), Nshimiyimana Emmanuel (yayinjije), Nizeyimana Jean Claude (Mfashingabo arayifashe neza), Niyonkuru Amani (yayinjije), Tuyisenge Pekeake Pekinho (yayinjije).

Etoile de l’Est: Niyonkuru Aboubacar (yayinjije), Muzerwa Amini (hanze), Iraguha Hadjiri (Ntaribi ayikuyemo), Gisa Egide (yayinjije), Niyonkuru Daniel (yayinjije).

Gorilla ikaba izakina na Rutsiro ku mukino wa nyuma ari nayo makipe azazamuka mu cyiciro cya mbere.

Umutoza Lomami Marcel akaba akoze amateka yo kuzamura amakipe mu cyiciro cya mbere inshuro 2 yikurikiranya, ni nyuma y’uko umwaka ushize yazamuye Gasogi United ubu akaba azamuye Gorilla FC.

Nsengimana Richard wa Gorila umwe mu bagoye Etoile del'Est
Gisa Egide yazonze cyane Gorilla
Niyonkuru Amani wa Gorilla wahoze muri Gasogi(2) ashaka kubuza Gisa Egide gutambuka
Lomami Marcel azamuye Gorilla FC mu cyiciro cya mbere
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top