Siporo

Ikipe ya mbere yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League yamenyekanye

Ikipe ya mbere yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League yamenyekanye

Inter Milan yabaye ikipe ya mbere igeze ku mukino wa nyuma wa Champions League isezereye AC Milan ku giteranyo cy’ibitego 3-0.

Aya makipe yombi yo mu Butaliyani yari yageze muri 1/2, akaba yari yahuye yishakamo ikipe igera ku mukino wa nyuma.

Inter Milan yari yakiriye uyu mukino, nta byinshi yasabwaga kubera ko umukino ubanza yari yatsinze 2-0.

Ku munota wa 74, rutahizamu ukomoka muri Argentine, Lautaro Javier Martínez yatsindiye Inter Milan igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, ni ku mupira yari ahawe na Romelu Lukaku wari winjiye mu kibuga asimbura Edin Dzeko.

Dzeko aba yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku mupira mwiza w’umutwe yateye wari uvuye kuri Hakan ariko umunyezamu wa AC Milan, Maignan awukuramo.

Ibi byakomye mu nkokora AC Milan yari yagize igice cya mbere cyiza ariko Brahim Diaz na Rafael Leao ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

No mu gice cya kabiri AC Milan yashyize igitutu kuri Inter Milan binyuze mu basore bayo barimo Giroud Olivier, Leao wari wazonze ubwugarizi bwa Inter Milan.

Nyuma yo gusezerera AC Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma yaherukagaho 2012, ikaba igomba guhura nikomeza hagati ya Manchester City na Real Madrid, ni umukino uzabera Atatürk Olympic Stadium mu mujyi wa Istanbul muri Turikiya tariki ya 10 Kamena 2023.

Martinez yishimira igitego yatsindiye AC Milan
AC Milan yagerageje biranga
Inter Milan yageze ku mukino wa nyuma
Byari agahinda gakomeye kuri AC Milan
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top