Siporo
Ikipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi yatandukanye n’umunyezamu w’umunyarwanda
Yanditswe na
Ku wa || 4881
Union Saint Gilloise yamaze gutandukana n’umunyezamu w’Umunyarwanda, Maxime Wenssens nyuma y’umwaka umwe ayikinira.
Uyu munyezamu w’imyaka 22 atandukanye n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi ni nyuma y’uko umwaka yari amaze muri iyi kipe atigeze abona amahirwe yo gukina umwanya uhagije.
Amasezerano ye akaba yararangiye tariki ya 30 Kamena 2024 ikipe ihitamo kumurekura na we akaba yarifuzaga kuba yajya mu ikipe akina kugira ngo nawe arebe ko yazabona umwanya mu ikipe y’igihugu.
Maxime umaze guhamagrwa mu Mavubi inshuro zirenze imwe, amaze gukinira ikipe y’igihugu umukino umwe wa gicuti wabaye tariki ya 24 Werurwe 2024 batsindira Madagascar iwayo 2-0. Maxime kandi yakiniye amakipe nka St. Truiden na KV Mechelen.
Maxime yatandukanye na Union Saint-Gilloise
Ibitekerezo
Habimana Jacques
Ku wa 18-07-2024Maxime tumwifurije amahirwe aho agiye kwerekeza
Gahoza Eric
Ku wa 18-07-2024Mwambwiye amakuru ya manishimwe juberi
Gahoza Eric
Ku wa 18-07-2024Mwambwiye amakuru ya manishimwe juberi
Niyokwizerwa isaack
Ku wa 17-07-2024Hy
Niyokwizerwa isaack
Ku wa 17-07-2024Hy