Siporo

Imana ishimwe ko itajya inkoza isoni ku munsi wanjye - Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre

Imana ishimwe ko itajya inkoza isoni ku munsi wanjye  - Umunyezamu wa APR FC,  Ishimwe Pierre

Umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre yashimiye Imana ko yamuhaye impano ikomeye ku munsi w’isabukuru ye yegukana igikombe cya shampiyona.

Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 16 Kamena 2022, umunyezamu wa APR FC, Ishimwe Pierre yari yagize isabukuru y’amavuko, bikaba byarahuranye n’uko yegukanye igikombe cya shampiyona cya 2021-22, ni nyuma yo gutsinda Police FC 2-0.

Ishimwe Pierre yabwiye ISIMBI ko ari iby’agaciro gakomeye kuri we ndetse ko Imana itajya kumukoza isoni ku isabukuru ye kuko n’umwaka ushize ayigira, bari bakinnye na Rayon Sports bayitsinda 1-0.

Ati "Ni iby’agaciro, ndabyishimiye cyane, bimaze kuba kabiri ubushize twari twakinnye na Rayon Sports mu Bugesera ku isabukuru yanjye ndatsinda, ubu noneho bihuriranye dutwara n’igikombe, Imana ishimwe ko itajya inkoza isoni ku munsi wanjye."

Akomeza avuga ko uyu mwaka w’imikino ari umwaka wakomereye APR FC cyane bitewe n’uko yatakaje abakinnyi bakomeye ariko akaba ashima Imana ko bawitwayemo neza.

Ati "Ni umwaka w’imikino utari woroshye, njye na bagenzi banjye ntibyari byoroshye harimo abakinnyi bashya dutakaje abandi bakuru kandi bakomeye, rero byabanje kudutonda, benshi ntabwo bumvaga ko APR FC yatwara igikombe ifite abakinnyi bato bangana gutya ariko tuberetse ko APR FC ihora ari ikipe ikomeye cyane."

Ishimwe Pierre ni umunyezamu ukiri muto utanga icyizere, yazamuwe muri APR FC nkuru mu mwaka w’imikino hagati wa 2019-2020, umwaka wawakurikiyeho wa 2020-21 nibwo yaje kwigarurira umwanya ubanza mu izamu rya APR FC, kugeza uyu munsi akaba ari we nimero ya mbere mu izamu ry’iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Ishimwe Pierre (30) yashimiyimana ko itajya imukoza isoni
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top