Siporo

Imana izadushyiriramo imiyaga tukibone - Kimenyi Yves

Imana izadushyiriramo imiyaga tukibone - Kimenyi Yves

Kapiteni wa Kiyovu Sports, Kimenyi Yves avuga ko yizeye ko Imana uyu mwaka izabafasha bakegukana igikombe cya shampiyona babuze ku isegonda rya nyuma umwaka ushize.

Umwaka w’imikino wa 2022-23 ugeze ku munsi wa 3 aho Kiyovu Sports na Rayon Sports ziyoboye shampiyona n’amanota 9/9 zikaba zitaratsindwa umukino n’umwe.

Kiyovu Sports ni ikipe yakubanye umwaka w’imikino ushize ndetse ibura igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma.

Ibi nibyo kapiteni wa yo, Kimenyi Yves avuga ko n’uyu mwaka ari yo ntego cyane ko nta kintu kinini batakaje.

Ati "Navuga ko ari yo ntego kuko urebye nta kintu kinini cyatakaye, wenda uretse abakinnyi bake bavuyemo n’abatoza, urebye n’imikino tumaze gukina urabona ko abakinnyi barashaka icyo gikombe twabuze umwaka ushize. "

Ahamya ko abakinnyi iyi kipe ifite biteguye guhangana ndetse n’Imana ikabafasha bakaba bacyegukana.

Ati "Ku bakinnyi dufite, ari mu kibuga no ku basimbura tumeze neza numva ko rwose Imana izadushyiriramo imiyaga tukakibona."

Imyaka ibaye myinshi iyi kipe y’urucaca itazi uko igikombe cya shampiyona kimera cyane ko igiheruka mu 1993, kuva icyo gihe yakomeje kukirukaho ariko kugeza uyu munsi ntacyo irabona.

Kimenyi avuga ko we na bagenzi be biteguye guhatanira igikombe cya shampiyona bakakibona
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top