Siporo

Imibare igaragaza ite amahirwe y’Amavubi kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2021

Imibare igaragaza ite amahirwe y’Amavubi kujya mu gikombe cy’Afurika cya 2021

Nyuma yo gutsinda Mozambique 1-0 mu mukino w’umunsi wa 5 mu itsinda F mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, abantu benshi batangiye kuvuga ngo ’Amavubi arasabwa gutsinda Cameroun agahita abona itike’, nyamara siko bimeze.

Itsinda F uretse Cameroun yamaze kubona itike andi makipe biracyashoboka ko ayibona. Cameroun ifite amanota 10, Amavubi 5, Mozambique na Cape Verde zifite 4.

Uyu munsi Cameroun irasura Cape Verde mu mukino w’umunsi wa 5, mu gihe yawutsinda yahita iba iya 2 n’amanota 7, amahirwe Amavubi yaba asigaranye ni uko Mozambique yazatsinda Cape nayo akitsindira Cameroun.

Mu gihe Cameroun yatsinda Cape Verde, aha nibwo Amavubi yaba asabwa gutsinda gusa agahita abona itike y’igikombe cy’Afurika.

Mu gihe Cape Verde yatsinda Cameroun uyu munsi ikazananganya na Mozambique izahita igira amanota 8, Amavubi yatsinda Cameroun nayo yagira 8, aha bahita bareba imikino yabahuje, imikino 2 yahuje u Rwanda na Cape Verde nta n’imwe yabashije kureba mu izamu ry’indi, aha bahita bareba ikipe yatsinze ibitego byinshi hanze, kugeza ubu aya makipe nta n’imwe irabashaka kwinjiza igitego hanze(ubwo iyaba yatsinze Cameroun byinshi niyo yakomeza).

Mozambique amahirwe ifite ni uko Cape Verde niyo yatsinda Cameroun 1-0 ikazayitsindira mu mukino usoza itsinda yakomeza ariko na none bigasaba ko n’Amavubi atsindwa cyangwa akanganya na Cameroun.

Amavubi aracyafite amahirwe yo kujya mu gikombe cy'Afurika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top