Siporo

Imikino 8 nta ntsinzi, umutoza wa Mukura VS yigijwe ku ruhande

Imikino 8 nta ntsinzi, umutoza wa Mukura VS yigijwe ku ruhande

Nyuma yo kumara imikino 8 nta ntsinzi n’imwe umutoza wa Mukura VS, Zapata Antonio ukomoka muri Argentine yamaze guhagarikwa imikino isigaye ya shampiyona.

Zapata yatangiye gutoza Mukura VS mu mikino y’amatsinda ya shampiyona umwaka wa 2021 mu itsinda D aho yasoje iri ku mwanya wa nyuma n’inota 1 yakuye kuri Sunrise FC i Huye uwo kwishyura batsindirwa Nyagatare, yatsinzwe kandi Marines FC na Espoir FC umukino ubanza n’uwo kwishyura.

Ibi byatumye nyisanga mu cyiciro cy’amakipe 8 agomba guhatana no kutamanuka, bamaze gukina imikino 2 aho nabwo yanganyije na Sunrise batsindwa na Kiyovu Sports.

Nyuma y’uyu musaruro nkene, nubwo ubuyobozi bwa Mukura VS butabyemera, ariko amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza yamaze guhagarikwa n’ubuyobozi bwa Mukura VS.

Uyu mutoza wasinyiye Mukura VS imyaka 2, ubuyobozi bwa Mukura VS bwasanze kumwirukana byabahenda kuko bamwishyura amafaranga menshi bahitamo kuba bamuhagaritse kugeza iyi shampiyona irangiye aho hasigaye imikino 5 kugira ngo ikipe itamanuka.

Uyu mutoza akaba yarahagaritswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe aho ubu Mateso Jean de Dieu ari we urimo gukoresha imyitozo afatanyije na Nshimiyimana Canisius.

Nyuma y’uko shampiyona irangiye, uyu mutoza akaba azongera kwicarana n’ubuyobozi bw’iyi kipe barebe niba yakomeza kuyitoza.

Zapata yahagaritswe ku mirimo yo gutoza Mukura VS
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Yvea
    Ku wa 2-06-2021

    Iruna

  • Yvea
    Ku wa 2-06-2021

    Iruna

IZASOMWE CYANE

To Top