Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze gutumizaho inama y’inteko rusange isanzwe izigirwamo ingingo zigera kuri 5.
Muri iyi baruwa yasinyweho na perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, igaragaza ko iyi nama iteganyijwe tariki ya 30 Nyakanga 2022 saa 14h kuri Grazia Apartments, Kimihurura.
Yatumiwemo abayobozi bose ba Fan Clubs (fan club igomba guhagararirwa n’umuyobozi wa yo cyangwa umwungirije), komite nyobozi, komite ngenzuzi na komite nkemurampaka.
Ibizigirwa muri iyi nama uko ari 5; kugaragaza ishusho y’umutungo w’umuryango, gahunda y’ibikorwa by’umwaka ukurikira (2022-23) n’ingengo y’imari yabyo, raporo y’ibikorwa bya komite nyobozi, raporo y’ibikorwa bya komite nkemurampaka na raporo y’ibikorwa bya komite ngenzuzi.
Rayon Sports yaherukaga gukora inama y’inteko rusange mu Kwakira 2020 ari nabwo Uwayezu Jean Fidele yatorerwaga kuyobora Rayon Sports mu gihe cy’imyaka 4.
Ibitekerezo
Kavamahanga Eric
Ku wa 22-07-2022Nizereko hazibazwa no kubijyanye kuhazaza ha rayon sport mugihe koko umuyobozi uyiyobora bitari ngombwa ko atanga ibihumbi bibi nka yange kd nta ma miriyon ntunze ese koko byazatugeza kuki mugihe tudafite umuyobozi ishobora kugira umwataka w,ibihumbi 15 byi dolar ntahandi biba usibye muri murera yacu gusa ndagirango mpe ubutumwa abazagira amahirwe yo kuyitabira ngiranri igiti kimwe si ishyamba kd nta muyobozi ugomba kuba kampara muri rayon sport harimo ibikwiye guhinduka mubijyanye nimiyoborere