Abakinnyi batatu ba APR FC ntabwo babashije kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi kubera ikibazo cy’uburwayi.
Umutoza w’ikipe ny’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 31 agomba kwifashisha ku mikino 2 isoza itsinda E mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2022, uwa Mali n’uwa Kenya yose izaba muri uku kwezi.
Tariki ya 5 Ugushyingo nibwo Amavubi yatangiye umwiherero aho urimo kubera muri Saint Famille Hotel mu Mujyi wa Kigali.
Uyu mwiherero wagombaga gutangirana n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu 22 aho abandi 9 bakina hanze bagombaga kubasangamo.
Mu bakinnyi bitabiriye uyu mwiherero, ntiharimo abakinnyi batatu muri batanu ba APR FC bari bahamagawe.
Manishimwe Djabel, Ruboneka Bosco na Kwitonda Alain Bacca nibo batitabiriye uyu mwiherero, FERWAFA ikaba ivuga ko barwaye nk’uko umuvugizi wa FERWAFA wungirije, Jules Karangwa yabibwiye ISIMBI.
Ati “bararwaye. Ikipe yabo yatubwiye ko barwaye.”
Manishimwe Djabel umukino wa shampiyona uheruka aho batsinzemo Musanze FC bose ntiyawusoje aho yavuyemo bisa n’aho bavunitse, ni mu gihe Bacca we nubwo yakinnye umukino wa Musanze FC ariko ku mukino wa Gicumbi FC yari yavuyemo asa na we n’uwagize ikibazo cy’iimvune.
Nta burwayi bwa Ruboneka Bosco buzwi afite ari nayo mpamvu benshi bagiye babihuza no kuba iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yaranze gutanga aba bakinnyi mu ikipe y’igihugu ngo yitegure umukino wa RS Berkane bafite muri uku kwezi.
Abakinnyi ba APR FC yatanze ni Keddy na Nshuti Innocent bose basanzwe ari abasimbura muri iyi kipe.
Kugeza ubu abakinnyi bakina hanze bamaze kugera mu Rwanda, ni umunyezamu Emery Mvuyekure wa Tusker muri Kenya, umunyezamu wa Strommen IF muri Norway, Manzi Thierry wa Dila Gori muri Georgia na Bizimana Djihad wa KMSK Deinze mu Bubiligi.
Ibitekerezo