Siporo

Impamvu Mukansanga Salima ari mu basifuzi 4 bakuwe muzasifura igikombe cy"afurika

Impamvu Mukansanga Salima ari mu basifuzi 4 bakuwe muzasifura igikombe cy

Umunyarwandakazi Mukansanga Salima ari mu basifuzi 4 bakuwe muri 32 n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) bagomba kuzasifura igikombe cy’Afurika.

Mukansanga Salima wasifuye igikombe cy’Isi cy’abagabo ndetse n’Igikombe cy’Isi cy’Abagore yari mu basifuzi bo hagati bari batoranyijwe na CAF gufata amasomo ya nyuma bazavamo 32 bazasifura igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire muri Mutarama 2024.

Aya masomo yasize abasifuzi bane barimo Mukansanga Salima baje gukurwamo ku munota wa nyuma bakaba batazasifura iki gikombe.

Nk’uko kimwe mu binyamakuru byo muri Tanzania cyabitangaje, cyavuze ko Mukansanga Salima basanze atari ku rwego CAF yifuza kugira ngo abe yasifura imikino y’abagabo.

Hari kandi umusifuzi wanditse izina muri Afurika, Bacary Gassama aho we ngo ashinjwa imisifurire itari myiza mu mikino yose ya CAF.

Umunya-Senegal, Maguete N’diaye n’umunya-Afurika y’Epfo, Victor Gomez bo basanze bafite amakosa menshi mu mikino ya CAF bagiye basifura.

Mukansanga Salima yakuwe ku rutonde rw'abazasifura igikombe cy'Afurika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top