Siporo

Impamvu Richmond Lamptey yahisemo APR FC mbere y’andi makipe yamwifuzaga

Impamvu Richmond Lamptey yahisemo APR FC mbere y’andi makipe yamwifuzaga

Umunya-Ghana uheruka gusinyira APR FC, Richmond Lamptey yavuze ko impamvu yahisemo APR FC ari uko ari ikipe nkuru kandi itsinda.

Mu kwezi gushize ni bwo uyu munya-Ghana ukina mu kibuga hagati yasinyiye APR FC amasezerano y’imyaka ibiri.

Yakiniye APR FC umukino wa mbere ku wa Kabiri w’iki cyumweru muri CECAFA Kagame Cup bakina na Singida bayitsinda 1-0.

Lamptey yavuze ko yari afite amakipe yandi amwifuza ariko ahitamo APR FC kuko ari kipe nkuru.

Ati "Ni ukuri nari mfite amakipe menshi anyifuza ariko ntabwo waguma ahantu hamwe na we urabizi, uba ugomba guhindura, ugahindura ikirere na buri cyose. APR FC ni ikipe nkuru ntabwo nkeneye kubibwirwa, APR FC narayumvise ni ikipe itsinda ngomba gukora cyane kugira ngo tubone intsinzi. "

Lamptey Richmond akaba avuga ko agomba gukora ibishoboka byose agafasha APR FC kugera ku ntego yiyemeje.

Richmond Lamptey yavuze impamvu yahisemo gusinyira APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyomungeri zachee
    Ku wa 11-07-2024

    Apr kumutima nikore nikore harimo nogusenga aho twifuza tuzahagera nko meze kwihanganisha umuryango wagize ibya

  • Niyomungeri zachee
    Ku wa 11-07-2024

    Apr kumutima nikore nikore harimo nogusenga aho twifuza tuzahagera nko meze kwihanganisha umuryango wagize ibya

IZASOMWE CYANE

To Top