Siporo

Impinduka ku mikino nyafurika APR na REG zigomba kwitabira

Impinduka ku mikino nyafurika APR na REG zigomba kwitabira

Hamaze kubaho impinduka ku irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Volleyball, CAVB African Club Championship, aho ryakuwe mu Misiri rikimurirwa muri Tunisia ndetse n’amatariki agahinduka.

APR VC yegukanye shampiyona ya Volleyball mu mwaka ushize na REG VC yari yatwaye iyayibanjirije, niyo makipe azahagarari u Rwanda muri iyi mikino.

Iri rushanwa rikaba ryagombaga kuzabera mu Misiri hagati y’itariki 2 na 12 Mata 2021.

Mu itangazo rya CAVB ryo ku munsi w’ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 16 Werurwe 2021, rivuga ko bitewe n’uko Misiri yatinze kwemeza ko izakira iri rushanwa, bahisemo kuryimurira muri Tunisia.

Ryakomeje rivuga ko n’amatariki yahindutse aho iri urushanwa rizaba guhera tariki ya 18-27 Mata 2021.

Biteganyijwe ko amakipe azagera muri iki gihugu tariki ya 16 Mata, tariki ya 17 Mata hakaba Technical Meeting ni mu gihe tariki ya 28 Mata ari bwo biteganyijwe ko amakize azahaguruka muri icyo gihugu ataha.

REG VC na APR VC zizahagararira u Rwanda muri iyo mikino, mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Werurwe nibwo zahawe uburenganzira na MINISPORTS bwo gutangira imyitozo zitegura iri rushanwa.

APR VC yabonye itike nyuma yo kwegukana shampiyona y'umwaka ushize
REG VC nayo izahagararira u Rwanda muri CAVB African Club Championship
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top