Siporo

Impinduka mu buyobozi bwa APR FC

Impinduka mu buyobozi bwa APR FC

Ubuyobozi bwa APR FC bwemeje impinduka mu buyobozi bwayo aho bwongeyemo amaraso mashya asimbura bamwe mu bayobozi bayo bagiye mu zindi nshingano, bwemeza kumugaragaro ko Maj. Gen. Mubaraka Muganga ari we perezida w’iyi kipe .

Uyu munsi APR FC yakoze ikiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku biro by’iyi kipe Kimihurura kiyoborwa na perezida w’iyi kipe, Maj. Gen. Mubaraka Muganga.

APR FC yemeje Maj. Gen. Mubaraka Muganga wari umaze imyaka 15 ari visi perezida w’iyi kipe ko yabaye umuyobozi mushya wa APR FC aho asimbuye Gen. Jacques Musemakweli wongerewe ishingano akaba atikibona umwanya wo gukurikirana ubuzima bw’ikipe neza.

Iyi kipe kandi yashyizeho visi perezida mushya aho yabaye Brig. Gen. Philemon Bayingana, ni mu gihe umunyamabanga w’ikipe usimbura Col. Sekaramba Sylvestre wagiye mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu yabaye Masabo Michel.

Umubitsi w’ikipe ni Lt. Col. Emmanuel Mutebuka. Umuyobozi wa APR FC, Afande Mubaraka akaba yatangaje ko Team Manager ugomba gusimbura Capt Elias Kavuna azatangazwa mu minsi ya vuba.

Maj. Gen. Mubaraka Muganga(ibumoso) yasumbiye Afande Jacques Musemakweli
Yari amaze igihe kinini ari we ugaragara mu bikorwa by'ikipe cyane
Maj. Gen. Mubaraka Muganga niwe muyobozi wa APR FC mushya
Afande Sekaramba wagiye mu butumwa bw'akazi ku mwanya w'umunyamanyabanga yasimbujwe Masabo Michel
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top