Siporo

Impinduka mu buyobozi bwa APR FC

Impinduka mu buyobozi bwa APR FC

Biravugwa ko nta gihindutse ikipe y’ingabo z’igihugu (APR FC) igomba guhabwa ubuyobozi bushya bitewe n’uko hari imyanya itarimo ubayobozi ndetse na Lt Gen Mubarakh Muganga, Chairman wayo akaba atakiyibonera umwanya uhagije.

Ni impinduka zatangiye kuvugwa mu mpera za 2021, hari nyuma y’uko byari byagaragaye ko Lt Gen Mubarakh Muganga wari wagizwe umuyobozi wayo muri Mutarama 2021 atakiyobonera umwanya nk’uko bikwiye bitewe n’izindi nshingano afite.

Bisa nk’aho muri iyi minsi ari we wenyine uyoboye iyi kipe kuko na Afande Firimin Bayingana wari umwungirije nta kigaragara mu bikorwa by’umupira w’amaguru.

Lt Gen Mubarakh Muganga, na we mu mpera z’icyumweru gishize aherutse guca amarenga ko ashobora kuva ku buyobozi bw’iyi kipe.

Hari nyuma y’umukino wa AS Kigali banganyije 1-1 abajijwe niba ashobora kuba umuyobozi wa FERWAFA, yavuze ko n’inshingano zo kuyobora APR FC zitamworiheye bitewe n’izindi nshingano afite, ndetse ko n’abamukuriye bamaze kubimenyeshwa ku buryo ashobora gusimbuzwa cyane ko kuva uyu mwaka w’imikino watangira arebye imikino 6 gusa.

Ati "Ntabwo ndi mu bakandida bo kuyobora FERWAFA kuko inshingano mfite ziraremereye. N’izi za chairman wa APR FC ni nyinshi kuri njye. Ngira ngo ubuyobozi bwanjye bwagaragarijwe ko nabona umuntu unsimbura kubera y’uko niba mubibona, uyu ni umukino wa gatandatu ndebye mu mikino ibanza n’iyo kwishyura ya shampiyona.”

“Ku muperezida rero urebye imikino itandatu kuri mirongwingahe, no muri APR FC narabuze. Bikunda ubuyobozi bwatekereza uko bwabona unsimbura, ibyo narabivuze hashize igihe. Wongeyeho rero ko nayobora FERWAFA, waba udashaka ko FERWAFA itera imbere uyu munsi kuko mfite inshingano zindi ziremereye.”

Lt Gen Mubarakh Muganga yagizwe umuyobozi wa APR FC muri Mutarama 2021 aho yari asimbuye Lt Gen Jacques Musemakweli (waje kwitaba Imana nyuma), muri Kamena 2021, Lt Gen Mubarakh Muganga yaje kugirwa umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka ari nabwo yatangiye kubura umwanya wo gukurikirana APR FC nk’uko byari bisanzwe.

Bivugwa ko nta gihindutse umwaka w’imikino utaha wa 2023-24, iyi kipe izawutangira ifite umuyobozi mushya usimbura Lt Gen Mubarakh Muganga.

Lt Gen Mubarakh Muganga ashobora gusimbuzwa ku buyobozi bwa APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Innocente
    Ku wa 1-05-2023

    Apr ndayikunda kdi nyiri inyuma! Ndumva muganga afite ishinano nyinshi mumubohore muzashaka umusimbura kko hari byinshi byaburiramo kubera byose byaba bimureba ubwo yajya ashaka ibyihvirwa ibindi bikangirika.

IZASOMWE CYANE

To Top