Harabura amasaha make ikipe y’igihugu Amavubi igacakirana na Benin mu mukino w’umunsi wa 4 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 kizabera muri Côte d’Ivoire.
Ni umukino uri bube uyu munsi tariki ya 29 Werurwe 2022 aho uri bubere i Kigali kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00’.
Nta mpinduka nyinshi yakoze ugereranyije n’abakinnyi babanjemo ku mukino ubanza aho banganyije na Benin muri 1-1.
Impinduka zabaye ni Hakim Sahabo utari bukine uyu mukino kubera ikarita itukura yabonye ku mukino ubanza, yahise agarura Rafael York mu kibuga hagati maze yinjizamo Muhozi Fred mu busatirizi.
Serumogo Ali kandi yaje mu mwanya wa Omborenga Fitina wari babanjemo umukino ubanza.
Ni mu gihe indi mpinduka ari iya Steve Rubanguka utarakinnye umukino ubanza kubera ko atajyanye n’ikipe muri Benin kubera kubura ibyangombwa, yasimbuye Djihad Bizimana.
Uyu mutoza umenyerewe kuri sisiteme ya 3-5-3 ariko ku mukino wa Benin ubanza yakoresheje 4-3-3 akaba ari na yo ari bukoreshe uyu munsi.
11 bari bubanzemo
Umunyezamu: Ntwali Fiacre
Ba Myugariro: Serumogo Ali, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy na Imanishimwe Emmanuel Mangwende
Abakina Hagati: Rubanguka Steve, Muhire Kevin na Rafael York
Ba Rutahizamu: Mugisha Gilbert, Muhozi Fred na Meddie Kagere
Ibitekerezo