Siporo

Impinduka muri 11 b’Amavubi bashobora kubanzamo kuri Nigeria

Impinduka muri 11 b’Amavubi bashobora kubanzamo kuri Nigeria

Mu masaha make ari imbere, ikipe y’igihugu Amavubi aracakirana na Nigeria mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

Ni umukino uri bubere kuri Stade Amahoro saa 15h00’ kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Nzeri 2024.

Umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi, Frank Spittler akaba avuga ko biteguye guhangana na Nigeria uko byagenda kose.

Ati "Yego ndatekereza twiteguye guhangana na Nigeria kandi turizera kwerekana umukino mwiza, ni cyo kintu cy’ingenzi kuri njye kuko nk’uko mpora mbivuga iyo ukinnye neza umusaruro mwiza bitinde cyangwa bitebuke uzaza."

"Na none navuga ko tugiye gukina duhanganye na ba rutahizamu beza ku rwego rw’Isi, buri kipe y’igihugu yakwishimira kugira, ntabwo ubu ikibazo ari uko uzabazira umwe kuri umwe ahubwo ni ukugerageza kurema uburyo abahungu bacu nka babiri baba babazibira n’aho ubundi bizaba bikomeye kandi bigoye cyane."

"Bizaterwa n’uburyo iki gitekerezo tuzakinjirana mu kibuga. Njye mfite icyizere bitewe n’ibyo nabonye mu myitozo reka turebe ibizaba."

Ni umutoza ushobora gukora impinduka imwe ugereranyije n’abakinnyi babanjemo ku mukino wa Libya banganyirije i Tripoli 1-1.

Nta gihindutse Rubanguka Steve araza kubanza ku ntebe y’abasimbura mu gihe Mugisha Bonheur Casemiro ari we uri bubanzemo.

11 bashobora kubanzamo

Ntwari Fiacre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Mutsinzi Ange Jimmy, Manzi Thierry, Mugisha Bonheur Casemiro, Bizimana Djihad, Muhire Kevin, Jojea Kwizera, Mugisha Gilbert na Nshuti Innocent

Umutoza ashobora gukora impinduka imwe muri 11
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top