Imvano y’imvururu zashyamiranyije abakinnyi ku mukino wa Rayon Sports na Musanze bigatuma n’abatoza binjira mu kibuga
Umukino w’umunsi wa 27 waraye uhuje Rayon Sports na Musanze bakanganya 1-1 kuri Stade Ubworoherane, haje kugaragara imvururu zatumye abakinnyi bashyamirana bituma n’abatoza binjira mu kibuga mu mukino hagati.
Ubwo umukino wari ugeze mu minota y’inyongera, habura iminota mike ngo urangire, ubwugarizi bwa Rayon Sports bwakoreye ikosa kuri rutahizamu wa Musanze FC, Munyeshyaka Philbert hafi y’urubuga rw’amahina.
Iri kosa niryo ryabaye imvano ya byose kuko ubwo umukinnyi wa Musanze FC, Niyonshuti Gad yiteguraga guhana iri kosa habayemo akavuye aho ku mashusho bigaragara ko hari umukinnyi wa Rayon Sports wakuye umupira aho wari uteretse avuga ko barimo kwigiza imbere.
Ibi byahise bikurura imvururu nyinshi aho Mugisha François Master yashyiramiranye na Evra abandi bakinnyi bakabyivangamo baje kubakiza.
Bitewe n’umurego izi mvururu zari zifite, byatumye n’abatoza binjira mu kibuga ndetse n’umusifuzi wa 4.
Umwe mu bakinnyi bari mu kibuga, yabwiye ISIMBI ati "ni Master na Evra bari bagiye kurwana twe tujya gukiza, icyo bapfuye Master yashakaga gukura umupira aho uteretse avuga ko barimo kuwigiza imbere. Ni aho byaturutse."
Izi mvururu zatumye abakinnyi babatu, Iranzi Jean Claude na Mugisha François Master ba Rayon Sports bahabwa ikarita y’umuhondo ni mu gihe na Munyeshyaka Philbert Lukaku wa Musanze FC na we yayihawe.
Ibitekerezo
Uwitonze Martin
Ku wa 16-05-2022Murakora neza kabisa
Uwitonze Martin
Ku wa 16-05-2022Murakora neza kabisa