Imyaka 11 irashize Sugira Ernest akiniye Amavubi umukino wa mbere! Uwamubabaje n’uwamushimishije
Hari tariki nk’iyi muri 2013 ubwo Sugira Ernest yatangiraga urugendo rw’amateka akomeye mu Mavubi hari mu gushakka itike y’igikombe cy’Isi cya 2014, Benin yari yakiriye u Rwanda.
Sugira Ernest yahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu muri Kanama 2013 asimbura Karekezi Olivier wari wahamagawe ariko ahita asezera mu ikipe y’igihugu.
Eric Nshimiyimana yahise amusimbuza Sugira Ernest ndetse uyu rutahizamu yaje kugira amahirwe aboneka ku rutonde rwa nyuma rw’abakinnyi berekeje muri Benin.
Hari mu mukino wa mbere w’itsinda rya 8 mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2014 aho u Rwanda rwasuye Benin.
Uyu mukino wabaye tariki ya 8 Nzeri 2013, u Rwanda rwaje gutakaza uyu mukino ku bitego 2-0. Sugira Ernest yabanje ku ntebe y’abasimbura aho yakinnye iminota 5 ya nyuma.
Mu kiganiro kigufi yahaye ISIMBI, Sugira Ernest yavuze ko umukino wamubabaje ari uwo DR Congo yatsinze Amavubi muri 1/4 cya CHAN 2016.
Ati "umukino wambabaje ni uwo DR Congo yadutsinze muri 1/4 cya CHAN 2016."
Uyu mukino yawutsinzemo igitego ariko DR Congo iza gutsinda icy’intsinzi mu minota y’inyongera.
Agaruka ku mukino wamushimishije yagize ati "ni umukino wo muri CHAN 2021 yabereye muri Maroc twatsinzemo Togo 3-2 nkatsinda igitego cy’intsinzi."
Iki gitego cyatumye u Rwanda rugera muri 1/4 cy’iri rushanwa, ndetse hari muri COVID-19, abantu bari muri Guma mu Rugo, cyahise gikura abantu mu rugo bidasabye Inama y’Abaminisitiri.
Wikipedia igaragaza ko amaze gukinira ikipe y’igihugu imikino 70 ayitsindira ibitego 12.
Ibitekerezo