Niyomugabo Claude avuga ko imyaka 3 amaze muri APR FC ari imyaka myiza cyane kuko yagiriyemo ibihe byiza aho imyaka yose batwaranye ibikombe.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Claude yavuze ko uyu ari wo mwaka wamukomereye cyane kuko buri kipe yari yiteguye.
Ati “Kuva nagera muri APR FC ni wo mwaka nakinnye ukankomerera cyane, amakipe yose yarakangutse, buri kipe yose yari hejuru.”
Ku giti cye avuga ko agomba gukurikiza amabwiriza y’abatoza, mu gihe bamwereka ko hari ibyo agomba gukosora azabikora.
Ati “Hari byinshi byo gukora, abatoza banjye baba bangiriye icyizere bakanshyira mu kibuga ibyo ntakoze neza bazambwira mbikosore.”
Imyaka 3 amaze muri APR FC, yavuze ko ari imyaka myiza aho yanashimiye ubuyobozi bwa APR FC bubaba hafi umunsi ku munsi.
Ati “Imyaka 3 maze muri APR FC, ni imyaka nagiriyemo ibyiza gusa, ndashimira abayobozi, ndashimira abatoza, ndashimira abafana batubaye hafi bakadusunika, ni iby’agaciro n’undi mwaka bazatube hafi natwe tuzabaha ibyishimo.”
Mugisha Gilbert yinjiye muri APR FC muri 2019 avuye mu ikipe ya AS Kigali, mu myaka 2 ya mbere ntabwo yabonye umwanya uhagije wo gukina kuko hari Mangwende, gusa ku mwaka wa 3 ubu ni we iyi kipe igenderaho, ndetse mu myaka 3 yose amazemo banatwaranye ibikombe 3 bya shampiyona.
Ibitekerezo