Inama Meddie Kagere yagiriye abakinnyi ba APR FC mbere yo gucakirana na Pyramids
Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Namungo FC muri Tanzania, Meddie Kagere yasabye abakinnyi ba APR FC kumva ko gutsinda Pyramids FC bishoboka kandi ko muri Champions League amanota 3 yo mu rugo ari ingenzi cyane.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Nzeri 2024 APR FC iracyira Pyramids FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League ni mu gihe umukino wo kwishyura uzaba tariki ya 20 Nzeri 2024, ikipe izakomeza ikazagera mu matsinda.
APR FC ikaba iri mu rugamba rwo kugera mu matsinda, ikandika amateka akomeye cyane ko itarageraho.
ISIMBI yaganiriye na Meddie Kagere, umwe mu bakinnyi b’abanyarwanda bakinnye amatsinda bakanayarenga ari kumwe na Simba SC, avuga uburyo abakinnyi bitwara mu gihe ikipe iri mu bihe nk’ibyo APR FC irimo uyu munsi.
Kagere yavuze ko byose ari mu mutwe kumva ko ushobora gutsinda, ukamenya ko mu rugo wabonye amanota ya we 3.
Ati "byose ni mu mutwe, kuba ufite umwuka wo gutsinda kuko Champions League ni urugamba rw’abagabo, ayo makipe aba ari yo yatwaye ibikombe mu bihugu bya yo, iyo ahuye ni iyihe ifite imyumvire yo gutsinda, icyo ni cyo cy’ingenzi kigora amakipe."
"Ikindi muri Champions League ntabwo ugomba gutsindirwa mu rugo, umukino wo hanze na wo ugashaka inota rimwe ariko mu rugo ugomba gutsinda. "
Yakomeje avuga muri Champions League bisaba kuguma mu mukino kuko no ku isegonda rya nyuma ikipe yagutsinda.
Meddie Kagere yahishuye ko ari umukunzi wa APR FC ndetse ayikurikirana, yizeye ko iza gutsinda kuko ifite abakinnyi beza n’umutoza mwiza.
Ati "njye ndi umufana ukomeye wa APR FC, ifite umutoza mwiza, bafite abakinnyi beza rero bagomba gukorera hamwe nk’ikipe, bitabaye ibyo bashobora gutsindwa."
Meddie Kagere yakiniye amakipe atandukanye nka Mukura VS, Police FC, Rayon Sports, Gor Mahia yo muri Kenya, Simba SC na Singida Black Stars zo muri Tanzania.
Ibitekerezo
Usabwimana samuel
Ku wa 15-09-2024Ok byiza cyane apr nikipe hano murwanda nkundabyogumva ndayikundacyanepe nikipe ikinaneza irahuzacyane mukibuga iriya pyramid nshakako apr yange izayimpanira iwabo ikayumvishapee!!! Ok amazina niyayandi samuel umwana wumunyarwanda wiga l5 sod murakoze nkunda apr cyanepeeeee.
Usabwimana samuel
Ku wa 15-09-2024Ok byiza cyane apr nikipe hano murwanda nkundabyogumva ndayikundacyanepe nikipe ikinaneza irahuzacyane mukibuga iriya pyramid nshakako apr yange izayimpanira iwabo ikayumvishapee!!! Ok amazina niyayandi samuel umwana wumunyarwanda wiga l5 sod murakoze nkunda apr cyanepeeeee.
Niyomugabo Erneste
Ku wa 14-09-2024Apr izarebera amatsinda kuri Tv kuko amatsinda si utuntu twabo
Pyramids nakunze kera @Rayonsport
Niyomugabo Erneste
Ku wa 14-09-2024Apr izarebera amatsinda kuri Tv kuko amatsinda si utuntu twabo
Pyramids nakunze kera @Rayonsport