Siporo

Inama Ndoli Jean Claude yagiriye Kwizera Olivier, ikintu gikomeye agomba kuzirikana

Inama Ndoli Jean Claude yagiriye Kwizera Olivier, ikintu gikomeye agomba kuzirikana

Umunyezamu Ndoli Jean Claude wahoze akinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda ubu akaba ari muri muri Gorilla FC, avuga ko ari kenshi yagiye aganiriza Kwizera Olivier akamubwira ko umupira ari ikinyabupfura no kwitwararika, akaba agomba kuzirikana ko atari we munyezamu wenyine uhari hari n’abandi bakibyiruka, uko impano ye yabonetse haza n’indi imurusha.

Muri iyi minsi umunyezamu Olivier ntabwo ari mu bihe byiza, arimo kunyura mu bihe bigoye bijyanye n’imyitwarire ariko na none hakaba hari n’abavuga ko ari we ubyitera, cyane nk’ubu nta kipe afite akinira.

Ndoli Jean Caude ni umwe mu banyezamu bavuze ko ku giti cye ko abona umunyezamu wamusimbura ari Kwizera Olivier, nyuma y’ibi bihe arimo kunyuramo avuga ko yagiye amugira inama.

Ati “Naramubwiye ko umupira ari ikinyabupfura, umupira ni ukwitwararika. Ndakeka ibyo bamushinja hari n’abandi wenda wasanga babikora ariko ibyago bikaba ari we bigwira.”

Akomeza avuga ko kandi n’ubu atararambirwa, inama yamugira ari ukwicara akitekerezaho agatandukanya ikibi n’icyiza cyane ko amaze no gukura.

Ati “Inama namugira aracyari muto, iriya ni imyaka yo gukina, yakwitekerezaho ibitagenda neza agashaka uburyo abikosora ubundi akagaruka agafata izamu (…) amaze kugera mu myaka y’ubukure, azi gutandukanya ikibi n’icyiza, we wenyine ni we wakitekeerezaho akamenya ikitagenda akagikosora.”

Akomeza avuga ko akwiye kumenya ko bitazahora gutya kuko hari abanyezamu benshi barimo kubyiruka, hashobora kuzaza umurusha impano we akibigirana neza.

Ati “twese twaravuze sinanjye njyenyine na Bakame twamugiriye inama, kuva 2015 turi muri CECAFA uzi ko yigeze gushyira amafaranga ku buriri akavuga ngo Kigali nta banki, byahereye aho, tugenda tumugira inama, buriya kuva icyo gihe hari abandi banyezamu bagiye baza, ntatekereze ko nadakora ibyiza atazasimburwa, hari abana barimo kuzamuka neza cyane.”

Kwizera Olivier ni umunyezamu ufite impano ariko na none wagiye ugaragaraho ikibazo cy’imyitwarire mibi bituma benshi mu banyarwanda bagenda bamutera icyizere.

Mu minsi ishize yigeze gufungwa azira gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi aza guhamwa n’icyaha ariko akatirwa igifungo gisubitse, yaje kurekurwa ahita asezera umupira w’amaguru, yaje kwegerwa yemera kwisubiraho ahita anahamagarwa mu ikipe y’igihugu yiteguraga imikino ya Kenya na Mali, aza kwirukanwamo nyuma y’uko bigaragaye ko yaraye kuri Instagram agirana ikiganiro n’umukobwa wagiye umumenesha amabanga amwe n’amawe y’akazi.

Uyu mukinnyi kandi kuva icyo gihe nta kipe afite kuko na Rayon Sports kugeza uyu munsi bumvikanye yanze kuyikinira itaramwishyura amafaranga bumvikanye.

Ntabwo ari mu bihe byiza uyu munyezamu
Ndoli Jean Claude avuga ko aho bigeze Kwizera Olivier ari we ukwiye kwitecyerazaho
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Japhet
    Ku wa 15-11-2021

    Kwizera turamukunda cyane ariko nakundi nyine woe icyo wakora jya mukipe yo mukiciro cyamber nyine ufate form ubundi uragaruka mumakipe aryana knd uzahita ujya muri ekipe yigihugu muhung wacu

IZASOMWE CYANE

To Top