Siporo

Inama y’igitaraganya muri Rayon Sports ishobora gusiga impinduka

Inama y’igitaraganya muri Rayon Sports ishobora gusiga impinduka

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021, ku cyicaro gikuru cya Rayon Sports, Kimihurura hagiye kubera inama ishobora gusiga hasezerewe bamwe mu bakinnyi b’iyi kipe.

Ni inama ibaye nyuma y’uko ku munsi w’ejo hashize shampiyona yashyizweho akadomo Rayon Sports itsindwa na Espoir FC 3-1.

Mu rwego rwo gusoza umwaka w’imikino neza n’abakinnyi, ubuyobozi bwa Rayon Sports muri iki gitondo bwateguye inama n’abakinnyi kugira ngo babarekure bajye mu ngo zabo nta kibazo bafitanye.

Amakuru ikinyamakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi nama igamije ibintu bigera kuri 3.

Icya mbere ni ukwishyura abakinnyi umushahara w’ukwezi kwabo kwa Kamena ku buryo nta mukinnyi ugenda yishyuza iyi kipe umushahara we.

Icya kabiri ni ukwishyura amafaranga ya bamwe mu bakinnyi baguzwe ntibayabone yose(recruitment), gusa amakuru ISIMBi yamenye ni uko bashobora kuza kwishyurwa igice andi bakumvikana igihe bazayabahera.

Iyi kipe itaragize umwaka mwiza w’imikino aho yasoje ku mwanya wa 7 mu makipe 8 ahatanira igikombe aho yaseje n’amanota 5, amakuru avuga ko nyuma yo kwishyura abakinnyi iri buhite isezerera benshi mu bakinnyi bayo.

ISIMBI yamenye amakuru ko benshi mu bakinnyi basoje amasezerano itazabongerera kuko umuyobozi w’iyi kipe, Uwayezu Jean Fidele yifuza kubaka ikipe ikomeye ihatanira ibikombe kandi abo afite bakaba baragaragaje imbaraga nke ddetse ngo hari bamwe mu bakinnyi bagifite amasezerano bagomba kwirukanwa barimo rutahizamu Mambote iheruka gusinyisha.

Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, amakuru ava imbere muri yo ni uko igomba kugura abakinnyi batari munsi ya 15.

Habaye inama y'igitaraganya muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top