Siporo

Ingimbi z’u Rwanda zabonye itike y’igikombe cy’Afurika, bashiki babo biranga

Ingimbi z’u Rwanda zabonye itike y’igikombe cy’Afurika,  bashiki babo biranga

Ikipe y’u Rwanda y’abahungu batarengeje imyaka 18 mu mukino wa Basketball, yakatishije itike yo kuzakina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika “U-18 AfroBasket”, izabera i Antananarivo muri Madagascar kuva tariki 23 Nyakanga kugeza ku ya 1 Kanama 2022.

Iyi kipe itozwa n’umutoza Murenzi Yves, yabigezeho nyuma y’uko yitwaye neza ikaba iya mbere mu mikino y’Akarere ka 5 “FIBA U-18 Africa Championship 2022-Zone V Preliminaries”, irimo kubera I Kampala muri Uganda kuba tariki 12 kugeza 18 Kamena 2022.

Iyi kipe yashimangiye gusoza ku mwanya wa mbere itsinda umukino w’umunsi wa 4 w’iri rushanwa, yongera gutsinda Uganda yakiniraga mu rugo, amanota 72 kuri 59.
Muri uyu mukino wabaye ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022, amakipe y’u Rwanda na Uganda yasoje agace ka mbere inganya amanota 15-15, yongera kunganya mu gace ka kabiri amanota 18-18, ari nako bombi bagiye kuruhuka ari amanota 33-33.

Ikipe y’u Rwanda yaje kwitwara neza maze itsinda agace ka 3, ku manota 16-9 ndetse n’aka kanyuma (4), ku manota 23-17, yegukana intsinzi ku kinyuranyo cy’amanota 13.
Sano Rutatika Dick, kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, ni we watsinze amanota menshi muri uyu mukino n’amanota 21.

Ikipe y’u Rwanda ikaba isigaje gukina umukino usoza iri rushanwa uzayihuza na Tanzania kuri uyu wa Gatandatu 18 Kamena 2022. Ni mu gihe undi mukino usigaye uzaba uhuza Tanzania na Uganda, wo uraba kuri uyu wa Gatanu, tariki 17 Kamena 2022.
U Rwanda rwari rwatangiye neza rutsinda Uganda mu mukino wa mbere, 59 kuri 38, wabaye tariki 13 Kamena 2022, ni mbere y’uko itsinda Tanzania mu mukino wa kabiri amanota 73 kuri 57, wabaye tariki 15 Kamena 2022.

Kugeza ubu, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere n’amanota 6 kuri 6, Uganda iza ku mwanya wa kabiri n’amanota 4 mu mikino 3, naho Tanzania ni ya 3 n’amanota 2 mu mikino 2.

Ku rundi ruhande, ikipe y’u Rwanda y’abakobwa batarengeje imyaka 18, yo ntabwo yitwaye neza kuko yatsinzwe imikino 3 yose imaze gukina. Mu mukino wabaye ku wa Kane tariki 16 Kamena 2022, yatsinzwe na Tanzania bigoranye kuko hitabajwe iminota y’inyongera ku manota 86-79. Yari yatangiye itsindwa na Tanzania kandi ku manota 50-40, yongera gutsindwa na Uganda ku manota 71 kuri 50.

Ikipe y’u Rwanda ikaba izasoza imikino yayo ihura na Uganda kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Kamena 2022.

Mbere y’uko ikina umukino wa usoza iri rushanwa, ikipe y’u Rwanda iri ku mwanya wa 3 n’amanota 3, Uganda ni iya kabiri n’amanota 4 iyanganya mu mikino 2 naho Tanzania ni ya mbere n’amanota 5 mu mikino 3 imaze gukina. Tanzania na Uganda zizishako izahagararira aka karere mu mikino y’Afurika.

U Rwanda rwitwaye neza rubona itike y'igikombe cy'Afurika mu ngimbi
Abangavu b'u Rwanda batsinzwe na Tanzania
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top