Ingoma n’amajwi byanze gusohoka, ’Vuvuzela’ urushinge rw’ingusho ku mashyi n’umurindi w’aba-Rayon (AMAFOTO)
Mu mukino APR FC yaraye itsinzemo Rayon Sports 2-0, abafana b’iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu bagaragaje ko banabonye umuti w’umurindi w’aba-Rayon wakangaga benshi.
Mbere y’umukino ubwoba bwari bwinshi no ku bakinnyi ba APR FC bibaza ukuntu bazakina uyu mukino wa mbere w’agapingane mu rw’Imisozi 1000 nta bafana bahari cyane ko bari bamaze igihe bigaragara ko bataza kubashyigikira.
Si bo gusa kuko n’abakunzi b’umupira w’amaguru bari bafite aya matsiko niba koko abakunzi ba APR FC bari buyitererane kuri uyu mukino, bakibaza uko abakinnyi babyitwaramo imbere y’umukeba uzwiho kugira abafana bafite umurindi ukomeye cyane uhungabanya abo bahanganye.
Umunsi w’umukino warageze ku wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2024, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium saa 15h00’.
Abafana bo bari babukereye ku mpande zombi, baje ari benshi cyane yaba ari ku ruhande rwa APR FC ndetse n’urwa Rayon Sports.
Abafana ba Rayon Sports bagerageje ibishoboka byose ariko aba APR FC basanga babigiye imitwe
Kimwe mu byo abakunzi ba Rayon Sports bazwiho, ni ugufana guhera ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.
Aba baba bavuza ingoma, baririmba indirimbo z’ikipe ya bo ndetse n’izo gusebya mukeba, amashyi ya bo ari wo mwihariko wa bo ni kimwe mubihungabanya uwo bahanganye.
Gusa abari kuri Stade ejo mu ntangiriro barabibonaga ko batari buze koroherwa uyu munsi bitewe na morale abakunzi ba APR FC bari bafite.
Wabonaga aho bari hose bafite utuvuvuzela duto, benshi mbere y’uko umukino utangira babonaga ari ibisanzwe, gusa muri izo vuvuzela ni ho ibanga rya bo ryari rizingiye.
Nk’ibisanzwe umukino ugiye gutangira abakunzi ba Rayon Sports bafite umuco wo gukoma amashyi y’aba-Rayon, kuri iyi nshuro babaye bakijya kuyakoma vuvuzela z’abakunzi ba APR FC zirungikanya ziyaburizamo, ntiyumvikana.
Aha byahise bigaragara ko bitari buze koroha kuko uburyo izo vuvuzela zumvikanaga byari biteye ubwoba.
Uko umukino wagendaga wigira imbere abakunzi ba Rayon Sports bageragezaga no kuririmba ngo batere imbaraga abakinnyi ba bo ariko amajwi ntarenge umutaru, ingoma zarabiswe ariko kumvikana biba ingora bahizi kubera izi vuvuzela zavugijwe iminota 90 yose nta kuruhuka.
Umukino warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0 bya Niyigena Clement na Niyibizi Ramadhan.
Ibitekerezo