Mbere yo guhura na Al Hilal Bengahzi mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup, Rayon Sports yagaruye abakinnyi 3 bari bafite imvune.
Ni umukino Rayon Sports izakiramo Al Hilal Benghazi yo muri Libya ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 30 Nzeri 2023 kuri Kigali Pele Stadium saa 18h00’.
Amakuru ISIMBI ifite ni uko Rayon Sports iri bube yagaruye abakinnyi babatu uhereye kuri Hakizimana Adolphe wagiriye ikibazo ku mukino ubanza agakurwa mu kibuga hakiri kare.
Adolphe rero ubu ameze neza, imyitozo yarayikoze ndetse n’umutoza akaba avuga ko ari we n’ubundi uzabanza mu izamu.
Undi mukinnyi Rayon Sports yagaruye ni rutahizamu w’umunya-Sudani ukina aciye ku mpande, Eid Mugadam Abakar Mugadam utarakinnye umukino ubanza kubera imvune.
Uretse aba bakinnyi amakuru avuga ko kuri uyu mukino umunya-Maroc, Yousef Rharb na we utarakinnye umukino ubanza kubera imvune na we agomba kuwugaragaraho.
Umukino ubanza Rayon Sports yanganyije na Al Hilal 1-1 mu mukino ubanza na wo wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ubu Rayon Sports irasabwa gutsinda cyangwa kutinjizwa igitego igahita igera mu matsinda.
Ibitekerezo
Ntakirutimana
Ku wa 29-09-2023Tuzayimena