Siporo

Inkweto zanjye zarashaje kandi nta zindi nzagura - Umutoza Frank Spittler wemeje ko atazakomezanya n’Amavubi

Inkweto zanjye zarashaje kandi nta zindi nzagura - Umutoza Frank Spittler wemeje ko atazakomezanya n’Amavubi

Umudage Frank Spittler yavuze ko ubwo amasezerano ye mu ikipe y’igihugu Amavubi azaba arangiye atazayongera kuko azahita asezera mu bijyanye no gutoza.

Ibi uyu mutoza uri ku mpera z’amasezerano ye yabivuze nyuma yo kunganya na Nigeria 0-0 mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025, ni mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro uyu munsi ku wa Kabiri.

Abajijwe niba azongera amasezerano nk’umutoza w’ikipe y’igihugu, yavuze ko bidashoboka kuko inkweto akoresha yavuze ko nizisaza azahita ahagarika ntazindi azagura kandi zirimo gusaza.

Ati "Ubwo nageraga hano bambajije igihe nifuza kuhamara mbabwira umwaka umwe kuko nyuma nzahita mpagarika gutoza kubera ko inkweto zanjye zirimo gusaza, navuze ko inkweto zanjye za nyuma za ruhago nizisaza nzasezera gutoza, ubu rero zimeze nabi, ndatekereza bizanshimisha ningeza mu Kuboza 2024. "

Frank Spittler yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi muri Nzeri 2023, asinya umwaka umwe urimo kugera ku musozo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko FERWAFA na MINISPORTS bamaze iminsi bamusaba kongera amasezerano ariko yanze kuva ku cyemezo cye.

Amaze gutoza imikino 8 aho yatsinzwemo umukino umwe, atsinda 3 anganya 4.

Frank Spittler yemeje ko atazakomezanya n'Amavubi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top