Siporo

Inseko ya Djabel nyuma y’uko bivuzwe ko yamaze kwirukanwa muri APR FC

Inseko ya Djabel nyuma y’uko bivuzwe ko yamaze kwirukanwa muri APR FC

Nyuma y’uko bivuzwe ko APR FC yamaze gutandukana na bamwe mu bakinnyi bayo bayobowe na kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel, yahise ashyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga arimo yisekera, hakomeza kwibazwa ubusobanuro bwayo.

Ni nyuma y’inama yahuje ubuyobozi bwa APR FC n’abakinnyi basanzwe muri iyi kipe aho ikirangira ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru y’uko iyi kipe yirukanye bamwe mu bakinnyi bayo.

Mu bakinnyi bashyizwe ku rutonde ko birukanywe bari 10 ni mu gihe 2 abandi babiri Ishimwe Anicet na Mugunga Yves bakaba ngo bagomba gutizwa.

Nimero ya mbere ku bakinnyi birukanywe yari kapiteni w’iyi kipe, Manishimwe Djabel, nyuma y’akanya gato yahise ashyira ku rukuta rwe rwa Instagram ifoto ari mu mwambaro wa APR FC arimo aseka maze iherekezwa n’amagambo agira ati "Alhamdulillah" cyangwa se ngo "Imana Ishimwe."

Ni ifoto yasamiwe hejuru ndetse inatangwaho ibitekerezo bitandukanye (na we wabisoma hano hasi), bamwe bamunnyega bamwibutsa ko yituwe ibyo yakoreye Rayon Sports, abandi bavuga ko bababajwe no kubura akazi kwe ni mu gihe hari n’anavuze ko arimo kugerageza kwerekana ko nta kibazo kandi nyamara agahinda kenda kumwica.

Ese koko Manishimwe Djabel ari mu bakinnyi birukanywe na APR FC?

Ni umukinnyi utaragize umwaka w’imikino mwiza wa 2022-23 aho atigeze abona umwanya wo gukina bihagije hakiyongeraho ibibazo yagiranye n’umutoza Adil byatumye ahagarikwa ukwezi.

Ubwo shampiyona yari irangiye abajijwe niba adafite impungenge ko ashobora kuzirukanwa bitewe n’umusaruro we cyane ko byari byanavuzwe ko aba yarirukanywe muri shampiyona hagati, Djabel yabwiye ISIMBI ko yagiranye ibibazo n’umutoza hakiyongeraho ibibazo byo mu muryango kandi byose ubuyobozi bukaba bwari babizi ndetse ko atumva ko yakwirukanwa kuko ibyabaye nta ruhare yabigizemo.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Manishimwe Djabel atari ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe ishaka kurekura uretse ko we yifuza kuba yajya gukina hanze y’u Rwanda.

Uyu mukinnyi bivugwa ko afite ikipe mu barabu yegereye ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba kumurekura ariko bubanza kubyanga bamubwira ko atagomba kugenda.

Uyu mukinnyi yakomeje guhatiriza agaragariza iyi kipe ko ari igeragezwa agiyemo byanze yagaruka. Amakuru avuga ko ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki ya 10 Nyakanga ari bwo bamuhaye uruhushya rwo kujya gukora iryo geragezwa.

Bivugwa ko bamumenyesheje ko mu gihe bitagenda neza azagaruka mu Rwanda agakomeza amasezerano muri APR FC nta yindi kipe yakinira mu Rwanda.

Nta gihindutse biteganyijwe ko uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu wageze muri APR FC 2019 avuye muri Rayon Sports, mu mpera z’iki cyumweru ari bwo ava mu Rwanda yerekeza mu barabu (havuzwe Libya na Dubai) kurangizanya n’iyi kipe imwifuza yagize ibanga.

Manishimwe Djabel yahise ashyira hanze iyi foto arimo guseka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 12-07-2023

    Ntamuntu wagerageje kuzana ibyo kwnaga rayon ngo agubwe neza ...that is a good result ..thank APR

  • Narinze ko umunsi umwe amagambo yavugiye ku naradiyo nka RBA,KT radio .... azamugaruka.ngaho ibuka neza.

  • Narinze ko umunsi umwe amagambo yavugiye ku naradiyo nka RBA,KT radio .... azamugaruka.ngaho ibuka neza.

IZASOMWE CYANE

To Top