Siporo

Intare FC yakomeje kunangira umutima

Intare FC yakomeje kunangira umutima

Mu buryo butunguranye Intare FC yandikiye FERWAFA iyimenyesha ko itari bukine umukino wa 1/8 wo kwishyura na Rayon Sports kuko itemera umwanzuro wa komisiyo y’ubujurire.

Nyuma y’impaka ndende zamaze hafi ukwezi, tariki ya 4 Mata 2023 FERWAFA yamenyesheje aya makipe ko azakina umukino wa 1/8. Tariki ya 6 Mata yahise iyamenyesha ko umukino uzaba tariki ya 19 Mata 2023 ukabera mu Bugesera.

Intare FC ikaba yatunguranye imenyesha FERWAFA ko idakina uyu mukino kuko itanyuzwe n’imyanzuro ya Komisiyo y’Ubujurire bagahitamo kwicecekera aho guhangana.

Yagize iti "Impamvu yaduteye gufata icyo cyemezo ni uko tutanyuzwe n’icyemezo cya Komisiyo y’Ubujurire, tugahitamo kwituriza mu rwego rwo kwirinda guhangana."

Ni nyuma kandi y’uko perezida w’iyi kipe, Katibito na mbere y’uko hafatwa uyu mwanzuro wo gukina uyu mukino yari yatangaje ko atazigera awukina kuko we azi ko yakomeje muri 1/4.

Nyuma yo kubura Intare FC ku kibuga, abasifuiz bafashe umwanzuro wo kuyitera mpaga ya 3-0. Umukino ubanza warangiye ari 2 bya Rayon Sports kuri 1 cya Intare FC. Rayon Sports izahura na Police FC muri 1/4.

Intare FC yanze gukina umukino wo kwishyura na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top