Intare FC yanze kwitabira inama yari yatumijweho na FERWAFA igomba guhuriramo na Rayon Sports haganirwa ku mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro.
Nyuma y’uko uyu mukino wagiye usubikwa, FERWAFA yafashe umwanzuro ko uyu mukino ugomba kuba tariki ya 27 Werurwe 2023 (ejo hashize).
Intare zahise zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko kuba uyu mukino wagombaga kuba tariki ya 8 Werurwe 2023 kuri Stade Muhanga waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w’abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zikabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe;
Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo ikandikirwa na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y’inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite, ngo gusubika uyu mukino byari bifite ishingiro.
Intare FC yakomeje ivuga ko kuba FERWAFA yarasabye Rayon Sports kuba yamaze gutanga ikibuga kizakira uyu mukino bitarenze saa 12h00’ zo ku wa 8 Werurwe 2023 ahubwo yo igahita isezera mu irushanwa iyo yakabaye ari mpaga.
Ngo ntabwo yumva ukuntu bamenyeshejwe ko Rayon yagarutse mu irushanwa bataramenyeshejwe ko yarivuyemo.
Ngo kubategeka igihe bazakinira na Rayon mu nama zose zabaye bataratumiwemo, bavuze ko batiteguye bityo ko impande zakoze iyo nama ari zo zizakina uyu mukino. Intare FC yo ivuga ko irimo yitegura umukino wa 1/4 na Police FC kuko 1/8 bakirenze.
Ibi byatumye uyu mukino wari uteganyijwe ku munsi w’ejo hashize uhita usubikwa ahubwo FERWAFA itumizaho inama y’abayobozi b’amakipe, Uwayezu Jean Fidele wa Rayon Sports na Katibito wa Intare FC kugira ngo bicare ku meza baganire kuri iki kibazo gishakirwe umuti.
Ku munsi w’ejo umuyobozi wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yageze ku biro bya FERWAFA yitabiriye iyi nama bategereza umuyobozi w’Intare FC arabura.
Nyuma y’isaha imwe na we yarasohotse aragenda ariko amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko inama we yayikoranye n’ubuyobozi bwa FERWAFA nubwo Intare zitari zihagarariwe.
Amakuru kandi agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Katibito uyobora Intare FC na we uyu munsi agomba kugirana inama n’ubuyobozi bwa FERWAFA hakabona gufatwa umwanzuro.
Mu gihe na bwo atakwitabira iyi nama, byitezwe ko FERWAFA igomba gufata umwanzuro w’igihe umukino uzabera Intare FC zitaza kuwukina zigaterwa mpaga.
Ibitekerezo