Siporo

Intwaro 11 APR FC ishobora kumanura kuri Pyramids FC

Intwaro 11 APR FC ishobora kumanura kuri Pyramids FC

APR FC iracakirana na Pyramids FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CAF Champions League kuri uyu wa Gatandatu muri 30th June Stadium i Cairo mu Misiri.

Uyu mukino ugomba gusiga hamenyekanye ikipe ijya mu matsinda ya CAF Champions League, ubanza wabereye mu Rwanda amakipe yombi yanganyije 1-1.

Ni umukino iyi kipe y’ingabo z’igihugu yiteguye bikomeye kuko ni wo ugomba kuyigeza mu matsinda ihora irota.

Irasabwa gutsinda uyu mukino cyangwa ikanga hejuru y’igitego kimwe, ni ukuvuga 2-2, 3-3...

Uyu mukino uri bube saa 20h, umutoza wa APR FC amakuru avuga ko yahisemo gukoresha ikipe yabanjemo ku mukino wa Pyramids FC wabereye kuri Stade Amahoro.

11 Bashobora kubanzamo

Pavelh Ndzila, Byiringiro Gilbert, Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu, Niyigena Clement, Taddeo Lwanga, Seidu Dauda Yussif, Mahamadou Lamine Bah, Mugisha Gilbert, Ruboneka Bosco na Mamadou Sy

APR FC ishaka gusezerera Pyramids FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top