Siporo

Inzigo hagati ya Wade na Rayon Sports, kuki yigumuye akaba adakozwa kungiriza Julien Mette?

Inzigo hagati ya Wade na Rayon Sports, kuki yigumuye akaba adakozwa kungiriza Julien Mette?

Ntabwo umwuka ari mwiza hagati ya Rayon Sports n’umunya-Mauritania, Mohamed Wade wanze kugaruka mu kazi ngo yungirize umutoza mushya w’umufaransa, Julien Mette.

Rayon sports iri mu kibazo yishyizemo ubwa yo aho kugikemura bizayibiza icyuya, ni nyuma yo guha amasezerano y’umutoza mukuru Mohamed Wade none bakaba bifuza ko yasubirana ay’umutoza wungirije.

Byose byatangiye mu Kwakira 2023 ubwo Rayon Sports yatandukanaga n’umunya-Tunisia, Yamen Zelfani maze ikipe igasigaranwa na Mohamed Wade wari umwungiriza we.

Wade yatoje Rayon Sports kugeza igice kibanza cya shampiyona kirangiye aho iyi kipe yasoje ku mwanya wa 4. Wade wari ugifite amasezerano y’umutoza wungirije, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwicaranye na Wade bumubwira ko bwifuza ko aba umutoza mukuru akanongererwa amafaranga yahembwaga.

Wade yagizwe umutoza mukuru ndetse n’umushahara we uva ku $ 1000 biba ibihumbi bibiri by’amadorali ndetse bamwizeza ko agiye gushakirwa umwungiriza.

Nyuma y’umukino w’umunsi wa 16, umukino we wa mbere ahawe amasezerano y’umutoza mukuru wabaye tariki ya 12 Mutarama 2024 yatsinzwe na Gasogi United 2-0.

Nyuma y’uyu mukino yahise ahagarikwa abwirwa ko bagiye kuzana umutoza mukuru we agakomeza kuba umutoza wungirije nk’uko byahoze mbere.

Mu mpera za Mutarama 2024, Julien Mette ni bwo yageze mu Rwanda aje gutoza Rayon Sports, kuva yahagera ntabwo yigeze aca iryera Wade bari bamubwiye ko azamwungiriza.

Yahereye mu gikombe cy’Amahoro aho yasezereye Intare, akina igikombe cy’Intwari asezererwa na Musanze FC. Muri shampiyona yatsinze Gorilla, Marines n’Amagaju iyo mikino yose akaba yarayitoje wenyine.

Ubwo yari abajijwe ku mwungiriza we, yavuze ko atakorana n’umuntu utarigeze amuvugisha kuva yahagera cyangwa ngo abaze nimero ye.

Ati “Sinakorana n’umuntu utarigeze umvugisha n’umunsi n’umwe, utarigeze anabaza nimero yanjye ya telefoni. Nanjye nararwaye, ndwara malaria njya mu bitaro nandikiye mama kubera ko iyo ntamwandikira byari kunshyira mu bibazo. Ni yo yaba arwaye si nkeka ko yapfuye.”

Amakuru aturuka hafi ya Wade avuga ko adakozwa ibyo kuza kuba umutoza wungirije kandi afite amasezerano y’umutoza mukuru.

Ikindi kibazo gihari ni uko Rayon Sports yaganirije Wade imubwira ko bashaka kumugabanyiriza umushahara agasubira ku gihumbi cy’idorali ndetse akaba n’umutoza wungirije ariko akaba atabikozwa.

Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza w’umunya-Mauritania arimo ateganya gukora ikiganiro n’itangazamakuru agasobanura ibintu byose.

Mohamed Wade ntakozwa ibyo kuba umutoza wungirije
Mette yavuze ko atakorana na Wade
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top