Siporo

Inzika! Kiyovu Sports irakubita agatoki ku kandi

Inzika! Kiyovu Sports irakubita agatoki ku kandi

Kiyovu Sports irakubita agatoki ku kandi, ifite inyota yo kwihorera kuri Sunrise FC yayibujije igikombe cya shampiyona umwaka ushize w’imikino ubwo yayitsindaga igitego 1-0.

Ni mu mukino w’umunsi wa 26 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2023-24 aho Kiyovu Sports iri bwakire Sunrise FC kuri Kigali Pele Stadium.

Kiyovu Sports ikaba yiteguye kugerera Sunrise FC mu kebo yayigereyemo tariki ya 21 Gicurasi 2023 ubwo yayitsindadaga 1-0 ikayibuza kwegukana igikombe cya shampiyona cya 2022-23.

Sunrise FC iri mu makipe ari mu murongo utukura, ararwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri aho ubu iri ku mwanya 14 n’amanota 26 mu makipe 16.

Dusubize amaso inyuma tariki ya 21 Gicurasi 2023 mu mukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona ya 2022-23 aho Sunrise FC yari yakiriye Kiyovu Sports kuri Golgotha Stadium.

Ni umukino Kiyovu Sports yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze kwiyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona. Gusa siko byaje kugenda kuko yatsinzwe 1-0.

Byaje kuyigiraho ingaruka nubwo ku mukino w’umunsi wa nyuma batsinze Rutsiro 3-1 ariko igikombe cyegukanywe na APR FC banganya amanota 60 ariko ikayirusha umubare w’ibitego bazigamye.

Kiyovu Sports rero ikaba yahigiye kwishyura Sunrise FC kugira ngo igore uruhare mu kuba yamanuka.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa yo rwa Kiyovu Sports, yagize iti “Mwaramutse neza Sunrise? Ese muribuka tariki 21/05/2023? Muze tubahembere imirimo myiza mwakoze. Ni mukanya 15h00 Kigali Pele Stadium.”

Kiyovu Sports yahize kwihimura
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top