Siporo

Inzira ni ndende ariko tubishatse yaba ngufi - Mashami agaruka ku mpamvu Monnet -Paquet ataje

Inzira ni ndende ariko tubishatse yaba ngufi - Mashami agaruka ku mpamvu Monnet -Paquet ataje

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent yavuze ko bikigoye ko rutahizamu Kevin Monnet- Paquet yakinira u Rwanda ariko na none ngo babishatse yaba nto.

Muri 2019 nibwo uyu rutahizamu yatangaje ko yiteguye kuba yakinira u Rwanda mu gihe rwamereka ko rumukeneye.

Kuva icyo gihe uyu rutahizamu amaze guhamagarwa inshuro 2 n’umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent ariko ntiyitabire ubutumire.

Bwa mbere yahamagawe mu Gushyingo 2020 ubwo u Rwanda rwiteguraga umukino wa Cape Verde mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021 ariko ntiyitabiriye ubutumire.

Yongeye guhamagarwa mu bakinnyi 34 bagombaga gukina imikino 2 ya Centrafrique yarangiye uyu munsi ariko nabwo ntabwo yigeze yitabira ubutumire.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mashami Vincent yavuze ko nta byinshi yavuga kuri uyu rutahizamu ariko ko inzira ikiri ndende ariko na none babishatse yaba ngufi.

Ati"ibintu bya Kevin Monnet-Paquet nta byinshi nabivugaho, haracyari inzira ndende ariko tubishatse yaba ngufi. Biracyari mu biganiro ariko ntakigoranye kirimo birashoboka."

Nubwo atigeze yifuza gutangaza byinshi, amakuru avuga ko ari we ku giti cye wegereye umukinnyi nta kintu MINSPORTS yigeze imufasha, ku buryo nayo ibaye ibyinjiyemo byakoroha ko Kevin Monnet-Paquet yaza gukinira Amavubi.

Kevin Monnet-Paquet w’imyaka 32, wari umaze imyaka 7 akinira ikipe ya Saint Etienne ikaba yaratangaje ko nyuma y’uyu mwaka w’imikino batazakomezanya.

Kevin Monnet-Paquet gukinira Amavubi haracyari inzira ndende
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Kamanzi eric
    Ku wa 9-06-2021

    Imyaka 32 Ni myinshi Kandi ufashe igihe bahereye bamushaka ntaze mbona bakwiye kumureka bagadhyira imbaraga muri ba rutahizamu bakiri bato kuko nta gihe afite mu kibuga

  • Kamanzi eric
    Ku wa 9-06-2021

    Imyaka 32 Ni myinshi Kandi ufashe igihe bahereye bamushaka ntaze mbona bakwiye kumureka bagadhyira imbaraga muri ba rutahizamu bakiri bato kuko nta gihe afite mu kibuga

To Top