Siporo

Inzitizi ku bakinnyi b’i Burayi ku kuba baza gukinira Amavubi

Inzitizi ku bakinnyi b’i Burayi ku kuba baza gukinira Amavubi

Ugiye kubara abakinnyi u Rwanda rwegereye bafite inkomoko mu Rwanda baba cyangwa bakina i Burayi ngo babe baza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda, ni benshi gusa abemeye ni mbarwa.

Ugiye gukora urutonde rw’abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina i Burayi rwo ntiwaruvamo, ahanini biba bishingiye ku mateka y’igihugu cyacu.

Hari kandi abakinnyi benshi begerewe ngo baze gukinira ikipe y’igihugu babitera utwatsi hari n’abakirimo kwingingwa magaingo aya barimo Mike Tresor umaze igihe aseta ibirenge, George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha wa Arsenal na Emeran Noam wa Manchester United akaba umuhungu wa Emeran Flitz Nkusi wakiniye Amavubi benshi bavuga ko byakabaye binoroshye kuko se yakiniye Amavubi, nyina akaba ari umunyarwandakazi ariko ntabwo birakunda ndetse bikavugwa ko hakiri n’inzira ndende.

Si aba gusa kuko hari n’abandi bagiye begerwa ariko ntibikunde ko baza gukinira u Rwanda.

Habimana Chrysostome wahoze akina umupira w’amaguru akaba na se wa Habimana Glen ukinira FC Victoria Rosport muri Luxembourg we wemeye gukinira Amavubi, yavuze ko impamvu ya byo ari uko abakinnyi benshi baba baravukiye hanze, nta byinshi bazi ku Rwanda rimwe na rimwe gusanga ababyeyi babo ntacyo babaganiriza ku gihugu cyabo, bikaba bisaba gukomeza kubaganiriza.

Ati "ni abana bavukiye iriya hirya, ntabwo aragera mu Rwanda, ntahazi wenda n’ababyeyi ntibamusobanurira ngo bamubwire ukuntu ibintu bimeze, ni umuntu ugomba kwicarana na we, ukamubwira na we ubwe akaza kwirebera yakumva abishimye akabikomeza, atabishima akagenda kuko ntabwo wahatira umuntu ikintu ariko waganiriye na we, wamweretse umushinga ufite akabona ashobora kuwujyamo ngo awugiremo uruhare, mbona nta cyamubuza kuza."

Habimana Jean Chrysostome kandi yahishuye ko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Carlos Alós Ferrer kuva umwaka ushize yamuhaye akazi ko kumushakira abana bakina i Burayi bafite inkomoko mu Rwanda akaba yabumvisha kuza gukinira Amavubi.

Habimana Jean Chrysostome avuga ko aba bakinnyi biba bisaba kubaganiriza bihoraho kubera ko nta byinshi baba bazi ku Rwanda
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Niyonsaba Vincent
    Ku wa 31-03-2023

    erega buriya no kuba ikipe yacu ihorana akajagari mu micungire yayo biri mu nzitizi buriya abantu bavukiye hariya iburaya bakunda ibintu biri k,umurongo Ferwafa na Minister babanze bashyireho umurongo uhamye wa Football Abakinnyi nabo bazaza kandi babikunze

IZASOMWE CYANE

To Top