Siporo

Inzozi ze zabaye impamo nubwo icyo yakubitiwe kimutunze! Roger wa Rayon Sports icyamufashije kubona umwanya ubanzamo

Inzozi ze zabaye impamo nubwo icyo yakubitiwe kimutunze! Roger wa Rayon Sports icyamufashije kubona umwanya ubanzamo

Umukinnyi wa Rayon Sports ukina mu kibuga hagati, Kanamugire Roger yavuze ko ikintu cyamufashije kubona umwanya uhoraho muri Rayon Sports imbere y’abanyamahanga ari ukumvira inama z’abatoza kandi akazikurikiza.

Uyu mukinnyi w’imyaka 23, ari ku mwanya we wa kabiri muri Rayon Sports yagezemo avuye muri Heroes, benshi bemeza ko ari umwe mu bakinnyi bafite ahazaza heza bitewe n’imikinire ye.

ku mwanya we hari abandi bakinnyi Rayon Sports ifiteho kandi bafite amazina barimo n’abanyamahanga nka Madjaliwa nubwo yivumbuye atagikina nta cyuho kigaragara cyane.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Kanamugire Roger yavuze ko kumvira inama z’abatoza no gukora cyane ari byo byamufashije kuba ari umukinnyi ubanzamo muri Rayon Sports.

Ati “ikintu cyamfashije ni inama z’umutoza, ibyo yagiye ambwira nanjye nkagenda nkosora, ikindi ni ukwigirira icyizere niba aguhaye umwanya ugashyiramo imbaraga kugira ngo witware neza, ni ibyo byamfashije no gukora cyane.”

Roger akomeza avuga ko atifuza ko umupira we warangirira muri Rayon Sports ahubwo agomba gukora cyane kugeza agiye gukina i Burayi mu makipe yabigize umwuga kuko ari zo ntego ze.

Ati “Intego zanjye nk’umukinnyi uwo ari we wese ni ugukina kugira ngo ntere imbere, urumva iyo uri mu ikipe nkuru nka Rayon Sports uba ushaka gukina ngo uhave ujye gukina hanze mu makipe yabigize umwuga, ni yo ntego yanjye mu mupira.”

Kanamugire Roger avuga ko bitewe n’uko akiri umwana atarebaga cyane umupira wo mu Rwanda, nta mukinnyi w’umunyarwanda yakuze akunda ahubwo yakunze akunda umunya-Espagne ubu ukinira Liverpool, Thiago Alcântara.

Ati “Navuga ko nta mukinnyi wo mu Rwanda nakuze mfatiraho icyitegererezo, nta we rwose ahubwo nakuze nkunda Thiago Alcântara. Urumva nkiri umwana nakundaga kureba cyane umupira wo hanze.”

Avuga ko kuba yarisanze mu ikipe nka Rayon Sports ari kimwe mu bintu byamushimishije. Ati “ibintu byanshimishije ni byinshi ariko kuza mu ikipe nka Rayon Sports nkabona umwanya wo gukina, nkatangira guterura ibikombe byaranshimishije cyane.”

Nubwo uyu munsi umupira umutunze ariko ntabwo yakwibagirwa ko ari cyo kintu yakubitiwe cyane, aho ababyeyi bamubwiraga ko nta kintu bizamumarira.

Ati “umupira ni cyo kintu nakubitiwe cyane, urumva hari ukuntu ababyeyi baba bakubwira ko nta kintu uzakumarira, nkajyayo nihishe naza nkakubitwa, ariko nyuma babonye umusaruro wabyo.”

Kanamugire Roger yatangiye umupira we awuhereye mu Irerero rya United Eagles rya Kacyiru, yahise ajya umu irerero rya Heroes yakiniye imyaka 2 bagahita bayizamura mu icyiciro cya kabiri, bakinnye umwaka umwe bayizamura mu cyiciro cya mbere itatinze yahise isubira mu cyiciro cya kabiri, akinayo umwaka umwe ari na bwo Rayon Sports yamubengukaga ihita imugura ubu ari ku mwaka we wa kabiri muri iyi kipe.

Kumvira inama z'abatoza no gukora cyane ni byo byafashije Kanamugire Roger kubona umwanya uhoraho muri Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Igabinshuti
    Ku wa 6-04-2024

    NkabaRayon turashaka igikombe cyamahoro Kandi turashaka Anakin nyi Bazi umupira

  • Igabinshuti
    Ku wa 6-04-2024

    NkabaRayon turashaka igikombe cyamahoro Kandi turashaka Anakin nyi Bazi umupira

  • Igabinshuti
    Ku wa 6-04-2024

    NkabaRayon turashaka igikombe cyamahoro Kandi turashaka Anakin nyi Bazi umupira

  • Igabinshuti
    Ku wa 6-04-2024

    NkabaRayon turashaka igikombe cyamahoro Kandi turashaka Anakin nyi Bazi umupira

IZASOMWE CYANE

To Top