IPRC Kigali na Zonic Tigers zitwaye neza zegukana ibikombe bya shampiyona ya Cricket
Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 15 Gicurasi 2022, nibwo shampiyona ya Cricket mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri mu bagabo yasozwaga, IPRC Kigali CC na Zonic Tigers ziba ari zo zegukana ibikombe.
Habanje umukino wa nyuma mu cyiciro cya kabiri wahuje IPRC Kigali CC na Right Guards CC.
IPRC Kigali ni yo yatsinze Toss maze ihitamo kubanza ku batting (gukubita udupira dutewe na Right Guards), maze ishyiraho amanota 153 havuyemo abantu 3 (3 Wickets).
Mu gice cya kabiri, Right Guards CC yasabwaga amanota 154 kugira ngo ibe itsinze uyu mukino,
Ntibyigeze biyorohera kuko yatsinze amanota 134 havuyemo abantu 6 (6 Wickets).
IPRC Kigali CC ikaba yatsinze ku cyinyuranyo cy’amanota 19.
Muri uyu mukino Oscar Manishimwe wa IPRC Kigali niwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino akaba yatsinze amanota 55 mu dupira 62 yakinnye.
Hakurikiyeho umukino wa nyuma mu cyiciro cya mbere aho Zonic Tigers yakinaga na Kigali Cricket Club (KCC).
Zonic yaje kwegukana igikombe nyuma yo gukuramo abakinnyi bose ba KCC batarabasha gukuramo ikinyuranyo cy’amanota babarushaga.
Zonic Tigers CC ni yo yatsinze toss maze ihitamo kubanza ku batting (gukubita udupira dutewe na KCC) maze itsinda amanota 217 havuyemo abantu 4 (4 wickets).
Kigali Cricket Club ntiyabashije gukuraho agahigo kari kashyizweho na Zonic kuko bagajeje amanota 112 Zonic Tigers imaze gukuramo abakinnyi bose ba Kigali Cricket Club ( 10 All out Wickets)
Asaba Bryan wa Zonic Tigers ni we wabaye umukinnyi mwiza w’umukino akaba yanatsinze amanota 120 mu dupira 60 yakinnye.
Shampiyona y’abagore yo biteganyijwe ko izasozwa mu mpera z’iki cyumweru.
Ibitekerezo