Siporo

Irambona Eric aratabaza, Kiyovu Sports iramusaba gutuza, arajya no mu nkiko zisanzwe

Irambona Eric aratabaza, Kiyovu Sports iramusaba gutuza, arajya no mu nkiko zisanzwe

Ntabwo myugariro wo ku ruhande rw’ibumoso mu ikipe ya Kiyovu Sports, Irambona Eric yishimye bitewe n’uburyo iyi kipe imufashemo aho amaze igihe adahembwa, ikipe imubwira ko yamwirukanye ariko ntahabwe ibaruwa ikanga kubahiriza ibiri mu masezerano, iyi kipe ivuga ko akwiye gutuza agategereza ibizava mu rubanza yabarezemo muri FERWAFA.

Ikibazo cya Irambona Eric na Kiyovu Sports cyatangiye umwaka ushinze aho yahamagarwaga n’ubuyobozi bw’iyi kipe agasabwa kwandika ibaruwa isesa amasezerano agahabwa imperekeza y’amezi 2 undi akababwira ko bidashoboka kuko atari byo biri mu masezerano, hakiyongeraho ko yari ahamagawe ku munsi wa nyuma wo kugura abakinnyi atari bubone aho ari bujye.

Uyu mukinnyi yabonye bidakunze ahitamo kujya ajya ku myitozo hato ngo atazafatwa nk’umukinnyi wataye akazi, abatoza baje kumubwira ko ubuyobozi bwavuze ko atari mu bakinnyi bagomba gukoresha, kuva icyo gihe kugeza uyu munsi nta mukino n’umwe arakinira iyi kipe.

Irambona kandi akaba afitanye ikibazo na Kiyovu Sports cy’uko hari amafaranga yivuje iyi kipe itigeze imwishyura.

Ku munsi w’ejo hashize abinyujije kuri WhatsApp Status ku munsi w’ejo hashize ubwo hizihizwaga umunsi w’Intwari.

Yagize ati "ku munsi w’Intwari ndasaba buri wese waba ubifitiye ububashaka kumfasha kuva mu karengane (ihohoterwa) ndi gukorerwa na Kiyovu Sports. "

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n’uyu mukinnyi ngo yumve uko ikibazo cye na Kiyovu Sports gihageze muri aka kanya, ntabwo byakunze kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Mu kiganiro umunyamabanga wa Kiyovu Sports yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Munyengabe Omar yasobanuye mu buryo burambuye ikibazo bafitanye na Irambona Eric ndetse asaba uyu mukinnyi gutegereza ibizava mu bujurire bw’akanama gashinzwe imyitarire ka FERWAFA kuko kuvuga ko yarenganye ubu yaba yihuse.

Ati “kuvuga ko yarenganye yaba yihuse. Nategereze imyanzuro y’urubanza hari aho yereze kandi urubanza rwarabaye. Yareze mu kanama k’ubujurire, niba afite ukuri bazamurenganura n’aba atagufite bazamubwira icyo agomba gukora cyangwa natwe batubwire icyo tugomba gukora.”

Omar yavuze ko uyu mukinnyi yatwaye Kiyovu Sports mu kanama gashinzwe gukemura amakimbirane ka FERWAFA mu Gushyingo umwaka ushize ariko aratsindwa.

Ati “mu kanama nkemurampaka Irambona yari yatanze ibyifuzo bigera muri 3 niba atari 4, icya mbere kwari ukuvuga ngo agomba guhabwa imishahara ye yo muri COVID-19 ari cyo cya gihe twahagarikaga imishahara, asaba umushara w’ukwezi kwa 8,9 n’ukwa 10 (2021), akavuga ko bamubujije gukora imyitozo ikindi ngo ntabwo bamuvuje.”

Imishahara yo muri COVID-19 bavuze ko bari barahagaritse imishahara y’abakinnyi bose na we arimo ndetse ngo berekana n’ibaruwa yasinyeho ku giti cye, akanama kanzura ko ayo mafaranga atayabona.

Ku kijyanye no kumuvuza ngo Kiyovu Sports yagaragaje ko byatewe na we ku giti cye kuko ngo bafite abaganga b’ikipe iyo binaniranye bamwohereza kuri federasiyo hari ivuriro bakorana, ngo bamwohereje kwa muganga Rutamu ntiyajyayo yigira ahandi hatari aho yoherejwe n’ikipe, aha n’aho ngo akanama kamubwiye ko ari we witeje ikibazo.

Ku kijyanye n’imishahara y’ukwezi kwa 8, 9 n’ukwa 10, Omar yagize ati “burya amasezerano ari amoko 2, ushobora gusinya umwaka w’amezi 12 cyangwa umwaka w’imikino, uwasinye umwaka w’imikino iyo urangiye umushahara urahagarara, uwasinye umwaka usanzwe we arakomeza agahembwa nkabone n’iyo shampiyona yaba yarahagaze, ashobora kuba atarasobanukiwe itandukaniro ryayo masezerano, aho naho basanze ntacyo tumugomba.”

Kwangirwa gukora imyitozo ngo byatewe n’uko yari yarareze ikipe, ngo ntabwo yari gukomeza gukora imyitozo kandi yarareze ikipe.

Ati “baratubajije niba tumukeneye tubabwira ko twamuguze tumukeneye ariko yahagaritswe gukora imyitozo kugira ngo ibyo yaregeye bibanze bikemuke, ntabwo yari kuza gukora imyitozo kandi yarareze ikipe, niyo mpamvu twari twaramuhagaritse.”

Yakomeje avuga ko babwiye aka kanama ko kugira ngo bongere kwakira Irambona ari uko yanyomoza ibyo yavuze mu itangazamakuru asebya ubuyobozi bw’ikipe.

Irambona Eric ngo yahise ajya mu bujurire mu kanama gashinzwe imyitwarire ubu bakaba baraburanye mu cyumweru gishize mu kwezi kwa Mutarama, bategereje imyanzuro y’ako kuko itarasohoka.

Agaruka ku kuba yarasabwe gusesa amasezerano, yagize ati “ibyo ntabyo nzi, sinzi uwabimibwiye ntacyo mbiziho.”.

Amakuru agera ku kinyamakuru ISIMBI ni uko Irambona Eric yaba yaranamaze gutanga ikirego mu nkiko zisanzwe aho yareze mu rukiko rw’umurimo.

Irambona Eric ashobora kwitabaza inkiko zisanzwe kuko atanyizwe n'imikirize ya FERWAFA
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top