Siporo

Iranzi Jean Claude yirukanywe

Iranzi Jean Claude yirukanywe

Umukinnyi w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Pharco FC yo mu Misiri, Iranzi Jean Claude yamaze kurekurwa n’iyi kipe ngo ajye gushakira ahandi.

Iranzi Jean Claude yasinyiye ikipe ya Pharco FC muri Gashyantare uyu mwaka wa 2021, iyi kipe ikaba yarakinaga mu cyiciro cya 2.

Uyu mukinnyi nubwo atakinnye imikino myinshi ariko yafashije ikipe ye kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Tariki ya 1 Nyakanga nibwo icyiciro cya kabiri mu Misiri cyasojwe aho mu itsinda C ikipe ye ya Pharco FC abarizwamo, yasoje ku mwanya wa 1 n’amanota 64 nyuma yo gutsinda Ben Ebeid 3-0.

Uku gusoza ku mwanya wa mbere bahise bazamuka mu cyiciro cyambere.

Iyi kipe rero nyuma yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere, yasezereye abakinnyi 14 ibifuriza guhirwa mu minsi iri imbere.

Bagize bati "turabifuriza ibyiza byinshi, mwarakoze kudufasha muri uru rugendo."

Iranzi Jean Claude yakiniye amakipe atandukanye, APR FC, Rayon Sports, Aswan nayo yo mu Misiri.

Yatandukanye n'abakinnyi 14
Iranzi yari umukinnyi wa Pharco FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top