Siporo

Irushanwa rya GMT amategeko yorohejwe, impamvu Espoir BBC itatumiwe

Irushanwa rya GMT amategeko yorohejwe, impamvu Espoir BBC itatumiwe

Mu mpera z’iki cyumweru ni bwo mu mukino wa Basketball hazatangira irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ishyirahamwe ry’uyu mukino mu Rwanda rikaba rivuga ko buri kipe yemerewe gutira abakinnyi ishaka ariko basanzwe bakina muri shampiyona.

Ni irushanwa riteganyijwe tariki ya 19 na 20 Mata rikazabera muri Kigali.

Iri rushanwa ryo kwibuka abakinnyi, abayobozi n’abakunzi ba Basketball bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rikaba rizitabirwa n’amakipe 4 mu bagabo n’ane mu bagore, yatoranyijwe hagendewe ku makipe iri imbere ku rutonde rwa shampiyona.

Mu bagabo ni; Patriots BBC, APR BBC, REG BBC na Tigers BBC. Mu bagore ni; APR WBBC, REG WBBC, GS Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC.

Gusa benshi batunguwe no kutabona ikipe ya Espoir BBC kandi ari yo yatangije iri rushanwa mu 1996, aho ryatangiye ari irushanwa ryo kwibuka uwari umukinnyi wa yo Ntarugera Emmanuel "Gisembe", baryita Gisembe Memorial Tournament (GMT).

Gusa kuva muri 2013 ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), iri rushanwa ryaje guhindurirwa izina ryitwa ’Genocide Memorial Tournament’ (GMT).

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ejo hashize, Ubuyobozi bwa FERWABA bwavuze ko iri rushanwa ari ryo kwibuka abakinnyi, abakunzi n’abahoze ari abayobozi b’amakipe bose n’anasiporutifu muri rusange bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hakaba rero harimo n’aba Espoir BBC, uburyo bahisemo amakipe basanze ari bwo bwiza, gusa ngo begereye ikipe ya Espoir BBC barayiganiriza irabyumva.

Ikindi ni uko iri rushanwa rizaba rifunguye, amakipe yemerewe gutira ariko agatira abakinnyi basanzwe bakina muri shampiyona, ntabyo kuzana abakinnyi bashya batakinaga muri shampiyona.

FERWABA kandi yatangaje ko ubu yamaze kumenya abandi bari abakinnyi b’uyu mukino 4 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, n’amafoto ya bo barayafite biyongereye ku bandi 29 bari baramenyekanye mbere.

Ibihembo bikaba bizava mu mafaranga azinjira ku mikino, kugeza ubu ntabwo hazwi ingano nyirizina y’uko bizaba bingana.

Irushanwa ryo Kwibuka abari abakinnyi n’abakunzi ba Basketball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryaherukaga kuba 2019 aho mu bagabo ryegukanywe na REG yatsinze Patriots ku mukino wa nyuma ni mu gihe mu bagore ryegukanywe na The Hoops.

Mu mpera z'iki cyumweru haratangira irushanwa rya GMT
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top