Siporo

Irushanwa rya ’Rwanda Open M25’ rizatwara arenga miliyoni 120, icyizere ku banyarwanda

Irushanwa rya ’Rwanda Open M25’ rizatwara arenga miliyoni 120, icyizere ku banyarwanda

Harabura iminsi ibiri gusa Irushanwa Mpuzamahanga rya Tennis ’Rwanda Open M25’ rigatangira, abakinnyi b’abanyarwanda bakaba biteguye kwitwara neza.

Mu 2023 ni bwo Rwanda Open yari isanzwe ibera mu Rwanda buri mwaka, ikitabirwa n’Abanyarwanda n’abandi bakinnyi bavuye mu Karere, yazamuwe ku rundi rwego itangira kwitabirwa n’ababigize umwuga.

Ni ku nshuro ya kabiri rigiye kuba riri ku ngengabihe ya ITF Word Tennis Tour “Futures”, ku rwego rwa gatatu rw’amarushanwa akomeye ku Isi, aho rizatanga amanota ku rutonde rwa ATP.

Ni irushanwa icyumweru cya mbere kizakinwa tariki ya 23-29 Nzeri mu gihe icya kabiri ari tariki ya 30 Nzeri kugeza 6 Ukwakira 2024, imikino yose izabera muri IPRC Kigali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Theoneste yavuze ko ubu ibintu byose biri ku murongo biteguye neza.

Ati "Irushanwa turyiteguye neza kandi tumaze kumenyera. Abakinnyi bacu twizeye ko bazahatana ariko nk’uko nabivuze Abanyarwanda bazaze gushyigikira aba bana kuko na bo bagira ishyaka ryo gukina neza."

Yakomeje avuga ko abakinnyi b’abanyarwanda ikintu babura ari amarushanwa menshi n’aho ubuhanga bw’umukino bwo barabufite.

Ati "Ikintu abakinnyi bacu babura ni ukubona amarushanwa menshi, tekinike zo barazifite, kuzana amarushanwa umuntu akayabegereza bizabafasha."

Yavuze kandi ko bisaba kwihangana, gusa ngo amarushanwa ya National Championships azajya aba buri kwezi azafasha abakinnyi, bifuza ko bazajya bitabira bafite amanota atari kuri ’Wild Card’, cyane ko amanota abakinnyi bazabona muri aya marushanwa ni yo ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis rizajya rishingiraho rikora urutonde ngarukakwezi rw’uko abakinnyi bakurikiranye (national ranking).

Ati "Ntabwo umwana yavuka ngo ahite yuzura ingombyi, bizajya bibatera gukora cyane kugira ngo bitware neza."

"Ikindi ariya manota ya ririya rushanwa rya rizajya riba buri kwezi, azajya ashingirwaho bitewe n’uko urutonde ruhagaze, nta muntu uzajya ahabwa impano ubu ni ukubikorera."

Ishimwe Claude umwe mu bakinnyi bazahagararira u Rwanda, yavuze ko biteguye neza kandi yizeye ko bazitwara neza.

Ati "Umukinnyi ahora yiteguye nk’umusirikare, turiteguye nta kintu na kimwe bataduhaye, icyo tubizeza ni uko tuzakora uko dushoboye. "

"Bitewe n’amarushanwa aheruka tuvuyemo, yagaragaje ko twiteguye neza kandi tuzitwara neza."

U Rwanda ruzahagararirwa n’abakinnyi 7. Bari batandatu bahawe ’Wild Card’ ariko Karenzi Brian yaje kugira amanota amwemerera kwitabira irushanwa bitewe n’uko hari utaraje mu bari imbere, yahise rero asimbuzwa Manishimwe Emmanuel.

Iri rushanwa rikaba rizatwara amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya miliyoni 120 n’157, muri yo ibihumbi 25 by’amadorali bizajya mu bihembo.

Karenzi Theoneste, perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Tennis yavuze ko ibintu byose biri ku murongo
Abakinnyi bavuze ko bahawe byose bakeneye
Ishimwe Claude yavuze ko biteguye neza
Abanyamakuru bateze amatwi basobanurirwa byinshi kuri iri rushanwa
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top