Siporo

Ishusho ya APR FC mu bintu 3 umukino wa Pyramids wasize (AMAFOTO)

Ishusho ya APR FC mu bintu 3 umukino wa Pyramids wasize (AMAFOTO)

APR FC yaraye inganyije na Pyramids FC ubusa ku busa mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, akaba ari umukino wasize ibintu bimwe na bimwe byiza n’ibibi ku ruhande rwa APR FC.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium aho benshi bumvaga ko APR FC iri buze gutsindwa mu buryo bworoshye.

Muri rusange ni ikipe yakinnye umupira mwiza ndetse yagerageje kurema amahirwe atandukanye kurusha Pyramids FC nubwo kubona izamu byanze.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku bintu bimwe na bimwe byaranze uyu mukino n’ibyo umutoza Thierry Froger ashobora guhindura mu mukino wo kwishyura tariki ya 29 Nzeri 2023 mu Misiri.

Nshimiyimana Yunusu yagaragaje guhuzagurika

Umutoza Thierry Froger yari yahisemo kwicaza Buregeya Prince abanzamo Nshimiyimana Yunusu wagaragaje guhuzagurika cyane byanatumye Salomon Bindjeme akina adatuje cyane ahubwo ahora amwereka uko ahagarara.

Mu gice cya mbere yagiye atakaza imipira yari no kuvamo ibibazo kuri APR FC ariko ku bw’amahirwe ntihagira ikiba. Biragoye ko mu mukino wo kwishyura yazabanzamo.

APR FC irabura nimero 10

Nubwo APR FC yakinaga neza ndetse ikarema uburyo butandukanye ariko byagaragaye ko iyi kipe nta mukinnyi ugaburira ba rutahizamu uzwi nka "Playmaker" mu rurimi rw’amahanga ifite.

Byagaragaye ko rutahizamu Mbaoma nta mipira yigeze abona myinshi aho wabonaga nta muntu ufite ubushobozi bwo guhuza abakinnyi bo hagati na rutahizamu. Usanga ibitego byinshi iyi kipe itsinda muri iyi minsi ari imipira iturutse ku ruhande cyangwa imipira y’imiterekano.

Itandukaniro ry’abakinnyi b’abanyamahanga

Ni umukino wagaragaje ko bamwe mu bakinnyi b’abanyamahanga iyi kipe yaguze bari ku rwego ibifuzaho.

Umunyezamu Pavelh Ndzila ntabwo yahuye n’akazi kenshi ariko na gake yahuye nako yabyitwayemo neza harimo nk’amahirwe yo mu minota ya nyuma, uburyo yasohotsemo bwatumye rutahizamu Fagrie Lakaye ananirwa gutsinda.

Nka myugariro Salomon Banga Bindjeme Charles yakoze akazi gakomeye cyane aho yagiye akuramo imipira ikomeye harimo no guhagarika ubwugarizi bwe neza, byagaragaje ko ari ku rwego rwo hejuru.

Hari kandi umukinnyi wo hagati mu kibuga ukomoka muri Uganda, Taddeo Lwanga yagaragaje ko na we ari ku rundi rwego aho wabonaga ahagaze neza mu kibuga hagati imbere y’ubwugarizi byanatumye batabona akazi kenshi, ni umwe mu bakinnyi bagoye Pyramids FC cyane.

Sharaf Eldin Shaiboub muri rusange ntabwo yagize umukino mwiza bitewe n’urwego bari basanzwe bamuziho ariko na we yitwaye neza yafashije mu kibuga hagati.

Undi mukinnyi w’umunyamahanga wari wabanjemo ni rutahizamu Victor Mbaoma, ni umukinnyi utaremeza abakunzi b’iyi kipe ariko na none bigoye kumucira urubanza kuko nta muntu afite umuha imipira.

Lwanga yagize umukino mwiza
Umunyezamu Pavelh Ndzila yitwaye neza
Bindjeme yagaragaje urwego rwo hejuru
Shaiboub ntabwo byamworoheye
Victor Mbaoma ntabwo yiyeretse abakunzi ba APR FC
Yunusu yagaragaje guhuzagurika cyane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top