Siporo

Isomo myugariro wa Police FC yakuye mu gukubita umusifuzi bituma ahagarikwa amezi 6

Isomo myugariro wa Police FC yakuye mu gukubita umusifuzi bituma ahagarikwa amezi 6

Myugariro wa Police FC, Ndizeye Samuel nyuma yo gusoza ibihano by’amezi 6 adakina kubera gukubita umusifuzi, yavuze ko yakuyemo isomo rikomeye.

Hari ku wa 14 Mutarama mu mukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona aho Sunrise FC yatsinze Police FC ibitego 2-1 kuri Golgotha Stadium.

Umutoni Aline ni we wari umusifuzi wo hagati, Ishimwe Didier wari umusifuzi wa mbere w’igitambaro na Nsabimana Patrick (ari na we wakubiswe) wari uwa kabiri w’igitambaro. Umusifuzi wa kane yari Murindangabo Moïse, mu gihe Komiseri yari Kagabo Issa.

Police FC ntabwo yishimiye imisifurire aho ivuga ko yanangiwe igitego. Nyuma y’umukino Ndizeye Samuel yaragiye aho abasifuzi bari bahagaze mu kibuga hagati bategereje gusuhuza abakinnyi, Samuel yacunze aba basifuzi maze akubita umutwe Nsabimana Patrick. Tariki ya 9 Gashyantare 2024 ni bwo FERWAFA yatangaje ko yamuhagaritse amezi 6.

Uyu mukinnyi wongeye kugaragara mu mwambaro wa Police FC kuko yasoje ibihano bye, nyuma y’umukino w’umunsi wa 4 wa Shampiyona baraye batsinzemo Muhazi United 3-0, yabwiye ISIMBI ko byari ibihe bitoroshye.

Ati "ni ibihe bitoroshye ariko nabyitwayemo neza, kandi narabyakiriye, ibihano birarangira ubu ni ugukora cyane."

Agaruka ku isomo byamusigiye, yavuze ko buri kintu cyose hari icyo kigisha umuntu.

Ati "Ikintu cyose iyo kibaye gisiga isomo, iyo uri umuntu mukuru iyo haje ibibazo nka biriya hari icyo wigiramo, urumva wenda ni ukureba uburyo bitazigera bisubira cyangwa uko ngomba kubyirinda."

Yashimiye umutoza Mashami Vincent n’ubuyobozi bwa Police FC bwamubaye hafi muri ibyo bihe bitari byoroshye akaba yaragarutse akomeze neza.

Ndizeye Samuel amezi 6 amaze mu bihano yamubereye isomo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top