Siporo

Issa Bigirimana byamurenze kubera nimero ye yongeye gushimisha APR FC ikababaza Rayon Sports yasinyiye ntayikinire

Issa Bigirimana byamurenze kubera nimero ye yongeye gushimisha APR FC ikababaza Rayon Sports yasinyiye ntayikinire

Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira ikipe ya Forest Rangers muri Zambia, Issa Bigirimana yashimiye Anicet waraye uhesheje APR FC intsinzi imbere ya Rayon Sports yambaye nimero 26 yahoze yambarwa n’uyu rutahizamu, avuga ko yayihaye umugisha.

Ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 16 Kamena 2021, nibwo habaye umukino w’abakeba mu Rwanda(derby) uhuza Rayon Sports na APR FC, wari umukino w’umunsi wa 5 mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona cya 2021.

Uyu mukino waberye mu Bugesera kuri Bugesera Stadium, warangiye ikipe ya APR FC itsinze Rayon Sports 1-0 cya Ishimwe Anicet wambara nimero 26 winjiye mu kibuga ku munota wa 87 agitsinda ku wa 89.

Uretse abafana n’abakunzi ba APR FC, iki gitego cyashimishije rutahizamu wa kera wa APR FC, Issa Bigirimana wambaraga nimero 26 na we yari azwiho kubabaza iyi kipe ya Rayon Sports kuko yakundaga kuyitsinda.

Yavuze ko yishimiye Anicet watsinze iki gitego yambaye nimero 26 yasize ahesheje umugisha.

Ati"ndishimye cyane kubona nimero nigeze kwambara yongeye gushimisha abakunzi ba APR FC, nkashimira umukinnyi wambaye nimero 26 nasize mpesheje umugisha ikaba imukoreye akazi ku mukino w’umukeba ukomeye mu Rwanda, n’atere imbere."

Issa Bigirimana yakiniye APR FC kuva 2014 kugeza 2019, ni umwe muri ba rutahizamu batsinze ibitego byinshi mu mukino w’abakeba, inyuma Sina Jerome watsindiye Rayon Sports ibitego 6, Issa Bigirimana yatsindiye APR FC 5 kimwe na Masudi Djuma, ni mu gihe Jimmy Gatete we buri kipe yayitsindiye 4 kuko yazikiniye zombi.

Issa Bigirimana yasinyiye Rayon Sports muri Nyakanga 2020 ariko ntiyayikinira kuko mu Kwakira 2020 yahise yerekeza muri Forest Rangers yo muri Zambia.

Ishimwe Anicet yaraye atsinze igitego cyababaje abakunzi ba Rayon Sports
Issa Bigirimana na we yari azwiho kubabaza abarayon cyane
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Ndagijimana Fidelle
    Ku wa 19-06-2021

    APR respect every day

  • Izabayo claude
    Ku wa 17-06-2021

    apr fc yihoza kumutima kuko iradushimisha kuburyo biturenga murakoze merereye mukarere kakirehe umurenge wamahama murakoze 0783295154 or 0787138129

  • Izabayo claude
    Ku wa 17-06-2021

    apr fc yihoza kumutima kuko iradushimisha kuburyo biturenga murakoze merereye mukarere kakirehe umurenge wamahama murakoze 0783295154 or 0787138129

IZASOMWE CYANE

To Top