Siporo

Issa Hayatou wabaye perezida wa CAF yitabye Imana

Issa Hayatou wabaye perezida wa CAF yitabye Imana

Issa Hayatou wabaye perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yitabye Imana aguye mu Bufaransa.

Iyi nkuru y’incamugongo ku bakunzi ba Siporo muri Afurika yose yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Kanama 2024.

Ni amakuru yemejwe n’umuvugizi wa CAF aho yagize ati "twabuze umuyobozi mwiza, umugabo wihebeye iterambere rya siporo muri Afurika."

Yakomeje agira ati "ibigwi bye bizakomeza kudutera imbaraga mu rugendo rwo guteza imbere siporo ku mugabane."

Uyu mugabo wavukiye muri Cameroun tariki ya 9 Kanama 1946, yayoboye CAF kuva 1988 kugeza 2017, gusa icyo yazize ntikiramenyekana.

Hayatou yigeze kuba umuyobozi w’agateganyo wa FIFA kuva mu Kwakira 2015 kugeza muri Gashyantare 2016 ubwo Sepp Blatter yari yarahagaritswe.

Urupfu rwe rukaba rwababaje benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko muri Afurika bitewe n’uburyo yakoze cyane kugira ngo umupira w’amaguru muri Afurika utere imbere.

Issa Hayatou yitabye Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top