Siporo

Kuki Ivan Minnaert wanditse amateka mu Rwanda atarimo kumvikana na Gorilla FC yakuye aho umwami yakuye Busyete?

Umubiligi watozaga Gorilla FC, Ivan Jacky Minnaert biravugwa ko atarimo guhuza na Gorilla FC ku kuba yakongera amasezerano kubera ibyo bifuza biabanye n’ibyo yifuza.

Uyu mutoza ufite amateka yo kuba ari we mutoza wagejeje ikipe yo mu Rwanda mu matsinda ya CAF Confederation Cup, yabikoze ubwo yatozaga Rayon Sports muri 2018, ntabwo arimo guhuza n’iyi kipe yari yagezemo mu mpera za Gashyantare 2024.

Uyu mutoza yasanze Gorilla FC iri mu murongo utukura igana mu cyiciro cya kabiri, ahabwa intego zo kuyigumisha mu cyiciro cya mbere aza kubigeraho.

Amakuru ISIMBI yamenye avuga ko nyuma yo gusoza amasezerano ye yarangiye ku mu mukino wa Mukura VS, yicaranye n’ubuyobozi bwa Gorilla FC ariko ntibyagira icyo bitanga.

Bivugwa ko icyo barimo gupfa ari uko Ivan Minnaert yifuza ko bategura ikipe bashingiye ku bakinnyi bakiri bato bafite impano kongeraho bake bazakura makipe nka APR, Police cyangwa Rayon Sports bazaba basoje amasezerano. Si ibi gusa kandi kuko yababwiye ko mu banyamahanga bafite bagomba gusigarana babiri gusa kuko ari bo bari ku rwego rwiza, gusa ibi ntabihurizaho n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Gusa andi makuru avuga ko kwanga ibi byifuzo bya Minnaert ari uko umwe mu bana ba Hadji nyiri Gorilla FC ari mu biganiro na Habimana Sosthene wafashije Musanze FC gusoza ku mwanya wa 3.

Nubwo agifite amasezerano y’umwaka umwe kandi na Musanze FC ikaba ishaka kumuha indi myaka 2, barimo gushaka uburyo yasesa amasezerano bitwaje ko Musanze FC yaba imufitiye ibirarane.

Gusa nubwo bimeze gutyo ntabwo impande zombi ziremeranywa gutandukana aho biteganyijwe ko bagomba kongera kwicarana bakaganira bakareba niba hari icyo ibiganiro byatanga.

Minnaert ntabwo arimo kumvikana na Gorilla FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Bertin ndabikunze
    Ku wa 18-05-2024

    Hoya nibamuganirize niyo Yaba yifuza ko bamwongera amasezerano nki kubijyanye nimyushyurire babinoze bumvikane rwose kuko yarayifashije bategure sezo itaha babe banatwara igikombe ibyo kubigeraho nukumvina hagati yabyo bagakorera kumugizi umwe murakoze ni Bertin hano mu Ruhango ndabakunda cyane.

IZASOMWE CYANE

To Top