Siporo

Jacques Tuyisenge ahamya ko babonye amahirwe ya kabiri

Jacques Tuyisenge ahamya ko babonye amahirwe ya kabiri

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya CHAN, Jacques Tuyisenge avuga ko ubu abakinnyi bose intero ari imwe, amaso bayahanze ku mukino wa ¼ uzaba ku munsi w’ejo kugira ngo barebe ko barenga iki cyiciro bagezemo 2016.

Jacques Tuyisenge avuga ko aya ari amahirwe babonye yo kuba barenga ¼ cya CHAN kuko kure bageze ari ¼ muri 2016 ubwo bakurwagamo na DR Congo.

Ati“umukino wa ¼ tuzakina na Guinea ni umukino w’ingenzi kuri twebwe, dusubiye inyuma muri 2016 twageze muri ¼ ntitwagira amahirwe yo kuharenga, aya ni andi mahirwe twongeye kubona yo kuba twaharenga, ahasigaye ni ahacu.”

Yakomeje avuga ko CHAN iheruka ya 2018 yabereye muri Maroc hari abakinnyi babashije kwigurisha bityo ko n’ubu bishoboka.

Ati“CHAN iheruka hari abakinnyi babashije kwigurisha, urumva n’iyi ngiyi ni ingenzi, ntawamenya turacyari mu marushanwa, iyo atarangira ibintu byose birashoboka, hari uwakwitwara neza mu mukino w’ejo ugasanga ni we ugize ayo mahirwe, hari n’uwo baba barabonye mu mikino yatambutse, ni ibintu byose bibaho twebwe duhanze amaso umukino w’ejo kuko ni ingenzi, ni amahirwe y’andi tubonye atuma turenga aho twagarukiye muri 2016.”

Ku munsi w’ejo saa tatu z’ijoro Amavubi azaba akina na Guinea umukino wa ¼ cy’irangiza cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.

Jacques Tuyisenge ngo babonye amahirwe ya kabiri yo kurenga aho bageze
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top