Siporo

Juvenal ngo bwa mbere yemeye gutegekwa aratenguhwa ahitamo kwirukana, uruhare rwa Okwi mu buryo Kiyovu irimo kwiyubaka

Juvenal ngo bwa mbere yemeye gutegekwa aratenguhwa ahitamo kwirukana, uruhare rwa Okwi mu buryo Kiyovu irimo kwiyubaka

Perezida wa Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal avuga ko yemeye gutegekwa n’umutoza Haringingo Francis amwizeza igikombe ariko arakibura ari na yo mpamvu yahisemo kumureka ngo yigendere.

Ibi uyu mugabo yabitangarije abayobozi b’amatsinda y’abafana (Fan Clubs) ya Kiyovu Sports mu nama yabahuje ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 31 Nyakanga 2022.

Mvukiyehe Juvenal, yasabye aba bayobozi b’amatsinda y’abafana ko Fan Club yaba yiteguye vuba ko yamusaba akaza kuyisura bakaganira kuko afite umwanya wogusura amatsinda y’abafana yose kugeza shampiyona itangiye.

ISIMBI yamenye amakuru ko agaruka ku batoza bafashije Kiyovu Sports gusoza ku mwanya wa 2 muri shampiyona ya 2021-22 (Haringingo Francis n’abungiriza be) ndetse na bamwe mu bakinnyi impamvu yabaretse ari uko yabonye badakenewe ahitamo kubihorera ariko azana abo ahamya ko bazakora ibirenze ibyo aba mbere bakoze.

Aha ni n’aho yahise avuga ko yemeye gutegekwa n’abatoza, akora byose bari bamusabye bamwizeza igikombe ariko barakibura ntibakimuha, bityo ngo na we nta mbabazi yari kubagirira.

Bamubajije ku kijyanye na rutahizamu w’umugande wabafashije umwaka ushize w’imikino, Emmanuel Arnold Okwi ni ba azongerera iyi kipe amasezerano maze avuga ko nubwo ahenze ariko ku kigero cya 95% ahari , ibiganiro birimo kugenda neza ariko akaba atarasinya, gusa ngo atanabonetse barimo gushaka umurusha kimwe n’uko bose babonetse byaba ari amata yabyaye amavuta.

Yanemeje ko uyu rutahizamu w’umugande abakinnyi Kiyovu Sports imaze gusinyisha bose harimo uruhare rwe, ngo uwo byanze ni umutoza yari yabasabye (Umubiligi Patrick Aussems wamutoje muri Simba SC), gusa ngo na we bari bumvikanye 100% ariko azana ibintu byo kubagora avuga ko ashaka ko bamwishyura umwaka wose kuko ngo arambiwe kuregana n’amakipe yanze kumwishyura.

Kiyovu Sports ngo ntabwo irava ku isoko kuko ikiri mu biganiro n’abandi bakinnyi bafite ubunararibonye barimo ba myugariro, abakina hagati n’abataha izamu, asaba abafana kuzaza kubashyigikira ari benshi kuko abakinnyi b’abasitari icyo baba bakeneye ari umurindi w’abafana.

Yabijeje ko Kiyovu Sports izaba ikomeye kuruta umwaka w’imikino washize ndetse ko yizeye ko igikombe azakegukana, ngo ni biba ngombwa n’amadeni azayafata ariko imbaraga zose zizasyirwamo Kiyovu Sports itware igikombe.

Kiyovu Sports kandi ngo igiye gushyiraho uburyo bwo kugura itike y’umwaka (Season ticket) ku buryo buri mukunzi wa Kiyovu Sports yayigura bikaba byanafasha Kiyovu Sports.

Ikibuga kandi cya Mumena iyi kipe yari isanzwe ikoreraho imyitozo, ngo umutoza mukuru wa yo baheruka gusinyisha, Umubiligi ufite inkomoko muri DR Congo, Alain - André Landeut yaracyanze avuga ko ari nko gukinira kuri sima.

Yasabye abafana kandi kwitabira gutanga amafaranga yo kugura imbuto z’abakinnyi, aho ku munsi ikipe byibuze iba ibazwa ibihumbi 20 by’imbuto z’abakinnyi.

Uyu mwaka ngo n'amadeni azayafata ariko Kiyovu Sports yegukane igikombe
Umutoza yazanye yizeye ko azamufasha byinshi
Emmanuel Okwi arimo kugira uruhare mu buryo Kiyovu Sports irimo kwiyubakamo
Impamvu yasezeye Haringingo n'abungiriza be ni uko bamwijeje igikombe kikabura kandi yakoze ibyo bamutegetse byose
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tagisi Djumapiri
    Ku wa 3-08-2022

    Komerezaho tukurinyuma ukobiri kose ikipe yarongeye iravugwa bizaza

  • Claude
    Ku wa 1-08-2022

    Uyu mwaka champion yu Rwanda
    Izaba arumuliro.
    Haraca Uwambaye.aha niho buzareberwa
    Abatoza nugusubira kuntebe yishuli .bakanoza umwuga wabo

    Nibitabibyo beshi baratakaza akazi.

IZASOMWE CYANE

To Top